Perezida Paul Kagame yageze i Addis Ababa muri Ethiopia aho yifatanyije n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma mu Nama Isanzwe ya 38 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU.
Umukuru w’Igihugu yageze muri Ethiopia kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Gashyantare 2025. Akigera ku Kibuga cy’Indege cya Bole, yakiriwe na Minisitiri w’Ubukerarugendo muri Ethiopia, Selamawit Kassa, n’abandi bayobozi batandukanye.
Inama ya 38 ya AU, iri buberemo ihererekanyabubasha aho Perezida João Lourenço ari bushyikirizwe ubuyobozi bukuru bwa AU, asimbuye Perezida wa Mauritania, Mohamed Ould Ghazouani.
Ku rundi ruhande, biteganyijwe ko hatorwa Perezida wa Komisiyo ya AU usimbura Moussa Faki Mahamat wo muri Chad uri kuri uwo mwanya kuva mu 2017.
Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti “Ubutabera kuri Afurika binyuze mu gutanga indishyi”, bishatse gusobanura ko Afurika igomba gukataza mu gukosora ibyangirikiye mu karengane k’amateka haba mu bukungu, imibereho myiza na politiki, hakimakazwa umutekano n’iterambere rya Afurika n’abayituye.
Kugeza uyu munsi Umugabane wa Afurika uracyahura n’ingaruka z’Ubukoloni bwakozwe n’ibihugu by’i Burayi, aho byinshi muri ibi bihugu usanga birimo intambara zurudaca, amacakubiri n’ibindi bidindiza iterambere ry’aba iry’igihugu ndetse n’abaturage, bigatuma Afurika ihora itegeye amaboko amahanga.