sangiza abandi

Perezida Kagame yifatanyije n’urubyiruko muri ‘Walk to Remember’ yaherukaga kuba mu 2019

sangiza abandi

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, Perezida Paul Kagame yifatanyije n’Abanyarwanda ibihumbi biganjemo urubyiruko, mu rugendo rwo Kwibuka ruzwi nka Walk to Remember.

Walk to Remember yabaye ku mugoroba wo kuri uyu Mbere, tariki ya 7 Mata, nka kimwe mu bikorwa bigize itangizwa ry’Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni urugendo rwatangiriye ku Biro by’Akarere Ka Gasabo rusorezwa kuri BK Arena, ahabereye umugoroba w’ikiriyo, watangiwemo ubuhamya bw’uwarokotse Jenoside ndetse n’ubutumwa bwa Perezida wa IBUKA, Dr Philbert Gakwenzire.

Uru rugendo rwitabiriwe n’abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu, abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda, urubyiruko n’abandi aho bazirikana amateka yaranze igihugu banashimangira ko bitazongera kubaho ukundi.

Walk to Remember ni urugendo rwo kwibuka, rwibanda ku rubyiruko nk’umwanya wo kubibutsa ko Jenoside yabaye mu Rwanda yagizwemo uruhare n’umubare munini w’abari mu kigero cyabo, bisobanura ko ubu arirwo mbaraga zo kubaka igihugu.

Abitabiriye uru rugendo kuri BK Arena bashyiriweho ahantu ho gutambukiriza ubutumwa bugendanye no Kwibuka inzirakarengane zishwe mu 1994. Mu butumwa bwarwo rwanditse rwizeza abazize Jenoside ko nubwo batakiriho, abo basize babaye nk’amashami yashibuse ndetse baharanira ko ibyabaye bitazasubira ukundi.

Walk to remember yatangiye mu 2009 itangijwe n’urubyiruko rw’Umuryango w’Abaharanira Amahoro n’Urukundo, PLP, hagamijwe kwibutsa abakiri bato ko ari bo mbaraga n’ejo hazaza mu kubaka Ubumwe n’Amahoro mu Gihugu.

Custom comment form