sangiza abandi

Perezida Kagame yifurije Abasilamu umunsi mwiza wa Eid al-FitrĀ 

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame yifurije Abasilamu bose umunsi mwiza wo gusoza igisibo gitagatifu cya Ramadhan, abasaba kurangwa n’indagagaciro z’igendana n’uyu munsi mukuru.

Mu butumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa X, rw’ibiro by’Umukuru w’Igihigu, kuri iki Cyumweru, tariki ya 30 Werurwe 2025, ubwo hizihizwaga umunsi mukuru wa Eid Al-Fitr.

Bugira butiā€ Eid Mubarak ku Bayisilamu bose bo mu Rwanda ndetse no ku Isi yose bizihiza Eid al-Fitr.ā€

Yakomeje abifuriza kugira amahoro no kurangwa n’indagagaciro zigendana n’ukwemera kwa Isilamu.

Atiā€ Iki gihe cy’ibyishimo kibazanire mwe n’abanyu amahoro, umunezero n’iterambere. Reka dukomeze gushyigikira indangagaciro zo kurangwa n’impuhwe, ubumwe, n’ubuntu bisobanura uyu munsi wizihizwa.ā€Ā 

Isengesho rya Islam ku rwego rw’Igihugu ryabereye kuri Kigali PelĆ© Stadium i Nyamirambo, riyobowe na Mufti w’u Rwanda Sheikh Sindayigaya Mussa.

Ryitabiriwe n’Abasilamu ibihumbi batuye mu mujyi wa Kigali barimo n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarak Muganga.

Sheikh Sindayigaya yibukije ko habura iminsi mike ngo Abanyarwanda batangire ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31, asaba Abayisilamu kugira uruhare muri ibi bikorwa no gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Custom comment form

Amakuru Aheruka