Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yifurije Abayisilamu bo mu Rwanda no ku Isi hose umunsi mukuru mwiza wa Eid al-Adha, abifuriza ko uyu munsi wababera uw’ubumwe, amahoro, ubuzima bwiza n’impuhwe.
Ni ubutumwa Umukuru w’igihugu yasangije ku rubuga rwa X, ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, tariki ya 6 Kamena 2025, bwifuriza umunsi mukuru mwiza Abayisilamu.
Ati “Ndifuriza Abayisilamu bose mu Rwanda no ku isi hose umunsi mukuru mwiza wa Eid al-Adha. Nifuzaga ko uyu munsi wadutera kurushaho kwimakaza ubumwe, amahoro, ubuzima buzira umuze, n’impuhwe kuri twese. Eid Mubarak!”
Uyu munsi mukuru wa Eid al-Adha, uzwi nk’Umunsi w’Igitambo, uyu munsi wizihizwa mu mpera z’ukwezi kwa Dhul Hijja, ni igikorwa cy’ingenzi kigaragaza ukwizera n’ubutwari bya Ibrahim (Abraham), wemeye kugandukira Imana nubwo yari asabwe igitambo gikomeye.
Mu Rwanda, ibirori bya Eid byatangiye kare mu gitondo, aho abayisilamu bateraniye ahantu hatandukanye mu gihugu mu isengesho rusange. Muri Kigali, isengesho nyamukuru ryabereye kuri Kigali Pele Stadium, riyoborwa na Mufuti w’u Rwanda, Sheikh Musa Sindayigaya.
Sheikh Sindayigaya yasabye abayisilamu gukomeza kuba intangarugero mu kubaka ubumwe, amahoro n’iterambere ry’igihugu, anashimira ubuyobozi bw’igihugu ku bufatanye no gukomeza guharanira ko abayisilamu bahabwa umwanya mu buzima bw’igihugu.
Mu butumwa bwa RMC (Rwanda Muslim Community), abayisilamu basabwe gukomeza kugira uruhare mu guteza imbere umuryango nyarwanda, gusabana, gufashanya, no kurangwa n’indangagaciro z’inyangamugayo no kubaha ubuyobozi.




