sangiza abandi

Perezida Kagame yifurije ishya n’ihirwe Perezida mushya wa Namibia, Netumbo Nandi-Ndaitwah 

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame yashimiye Madamu Netumbo Nandi-Ndaitwah watorewe kuyobora Namibia, amwifuriza ishya n’ihirwe ndetse amwizeza ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Ku wa gatatu, tariki ya 4 Ukuboza nibwo ibitangazamakuru byo muri Namibia byemeje ko umukandinda Dr. Netumbo Nandi-Ndaitwah, wishyaka ‘South West Africa People’s Organization’ (SWAPO), yatorewe kuyobara Namibia ku majwi 57%.

Perezida Kagame yanyujije ubutumwa ku rubuga rwa X, amwifuriza ishya n’ihirwe ndetse amwizeza ubufatanye bufitiye inyungu ibihugu byombi.

Ubutumwa bugira buti” Nshimiye Perezida watowe, Netumbo Nandi-Ndaitwah, ku bw’amatora yabaye mu mucyo n’intsinzi idashidikanywaho, ni ikimenyetso y’icyizere abaturage ba Namibia bagufitiye. U Rwanda rwiteguye gukomeza ubufatanye mu nyungu z’ibihugu byombi.”

Dr Netumbo Nandi-Ndaitwah abaye umugore wa mbere utorewe kuyobora Namibia, asimbuye Perezida wagateganyo Dr. Nangolo Mbumba, washyizweho muri Gashyantare 2024, nyuma y’urupfu rutunguranye rwa Hage Geingob warusanzwe ayobora Namibia.

U Rwanda na Namibia bisanzwe bifitanye umubano w’imikoranire n’imigenderanire, ndetse ni ibihugu bihuriye mu muryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza wa Commonwealth.

Custom comment form