sangiza abandi

Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Perezida Oligui Nguema wa Gabon

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame yitabiriye irahira rya Perezida wa kane wa Gabon, Brice Clotaire Oligui Nguema uheruka gutorerwa kuyobora iki gihugu.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 3 Gicurasi 2025, kuri Stade de l’Amitié iri mu mujyi wa i Libreville.

Ni umuhango witabiriwe n’abakuru b’Ibihugu batandukanye barimo na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi na Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste.

Brice Clotaire Oligui Nguema yatorewe kuyobora Gabon ku wa 12 Mata, ku majwi 94,85 ni nyuma y’amezi 19 ari Perezida w’Inzibacyuho, aho yagiye ku butegetsi ahiritse Ali Bongo.

Perezida Oligui Nguema  yaherukaga gusura u Rwanda ku wa 10 Kanama 2024, ubwo yari yitabiriye irahira rya Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.

U Rwanda na Gabon ni ibihugu bisanganywe umubano ushingiye ku mikoranire guhera mu 1976, aza kongera kuvugururwa mu 2010.

Custom comment form

Amakuru Aheruka