Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye umukino umukino wafunguye irushanwa rya Basketball Africa League, BAL 2025, itsinda rya ‘Nile Conference’ wasize APR BBC itsinze ikipe ya Nairobi City Thunder ibitego 92-63.
Uyu mukino wabereye muri BK Arena kuri uyu wa gatandatu, tariki 17 Gicurasi 2025, witabirwa n’abafana b’ingeri baturutse hirya no hino muri Afurika.
Uyu mukino wahuje ikipe y’u Rwanda ya APR BBC n’iya Nairobi City Thunder yo muri Kenya, aho APR BBC yegukana intsinzi ku manota 92- 63.
Uyu mukino watangiye bisa nkaho bigoranye my ruhande rw’ikipe ya APR BBC, aho agace ka mbere kaje kurangira itsinzwe amanota 23 kuri 22. Gusa mu duce twakurikiyeho, APR yakinanye ubuhanga n’imbaraga maze itsinda utundi duce twose.
Diarra Aliou ni we wigaragaje cyane mu mukino, aho yatsinze amanota 21, akaba ari nawe mukinnyi watsinze amanota menshi muri uyu mukino. Uretse we, abandi bakinnyi nka William Robeyns, Ndizeye Ndayisaba Dieudonné na Pitchou Kambuy Manga nabo bagize uruhare rukomeye mu tsinzi ya APR BBC.
Nile Conference ni icyiciro cya nyuma cy’amatsinda muri BAL 2025, aho amakipe ane arimo APR BBC yo mu Rwanda, Nairobi City Thunder yo muri Kenya, Al Ahli Tripoli yo muri Libya na MBB Blue Soldiers yo muri Afurika y’Epfo ari guhatanira itike yo kujya mu mikino ya kamarampaka (playoffs) izabera muri Afurika Y’Epfo.
APR BBC kuri ubu iri ku mwanya wa mbere izakomeza imikino ya Nile Conference ku munsi wo ku Cyumweru, tariki 18 Gicurasi, aho izahura na MBB Blue Soldiers yo muri Afurika y’Epfo iri ku mwanya wa gatatu.












