Perezida Paul Kagame, yitabiriye umukino wa kabiri wa kimwe cya kabiri cy’irangiza cya UEFA Champions League wahuje Paris Saint-Germain (PSG) na Arsenal kuri Stade Parc des Princes i Paris.
Uyu mukino wabaye ku wa Gatatu, tariki ya 7 Gicurasi 2025, ikipe ya PSG yari ifite igitego 1-0 mu mukino ubanza, maze itsinda Arsenal ibitego 2-1, bityo ikomeza ku mukino wa nyuma ku ntsinzi y’ibitego 3-1 ku giteranyo cy’imikino yombi.
Ibitego bya PSG byatsinzwe na Fabián Ruiz na Achraf Hakimi, mu gihe Arsenal yatsindiwe na Bukayo Saka.
Perezida Kagame yagaragaye mu myanya y’abashyitsi bakomeye, inyuma ye hi aye Louise Mushikiwabo uhagarariye umuryango wa Francophone mu Bufaransa, ndetse nyuma y’umukino yaganiriye n’abayobozi b’amakipe yombi, agaragaza ko ashyigikiye ikipe ya Arsenal n’ubwo itabonye itsinzi ndetse anashimira PSG ku mukino mwiza yakinnye.
U Rwanda rufitanye imikoranire myiza n’amakipe akomeye nka Arsenal na PSG, binyuze muri gahunda ya “Visit Rwanda” igamije kwamamaza ubukerarugendo bw’igihugu.
Perezida Kagame yavuze ko iyi mikoranire ifite inyungu nyinshi, harimo kuzamura isura y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga no gukurura ba mukerarugendo benshi.
Nyuma y’umukino, Perezida Kagame yasangije ubutumwa ku rubuga rwa X ashimira ikipe ya PSG ku ntsinzi ndetse anagaragaza ko azakomeza gushyigikira Arsenal, ikipe akunda kuva kera.
PSG izakina n’ikipe ya Inter de Milan ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League nyuma yo gusezerera FC Barcelone. Uyu mukino uteganyijwe tariki ya 31 Gicurasi 2025, kuri Allianz Arena mu Budage.
