sangiza abandi

Perezida Kagame yitabiriye umukino wa kabiri APR BBC yatsindiyemo MBB yo muri Afurika y’Epfo

sangiza abandi

APR BBC yatsinze MBB yo muri Afurika y’Epfo ibitego 103-81, mu mukino wayo wa kabiri mu y’Itsinda ‘Nile Conference’ mu gushaka itike y’imikino ya nyuma ya BAL 2025.

Uyu mukino wahuje APR BBC na MBB Basketball wabaye ku mugoroba wo kuri i ki Cyumweru, tariki ya 18 Gicurasi.

Ni umukino witabiriye n’Umuryango w’Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame n’abafana baturutse hirya no hino baje gushyigikira amakipe yombi.

APR BBC yabonye itsinzi y’umunsi wa kabiri nyuma yo gutsinda MBB Basketball ibitego 103-81, bituma iguma ku mwanya wa mbere mu makipe ari mw’itsinda rya ‘Nile Conference.”

Ni umukino watangiranye imbaraga nyinshi ku ruhande rwa MBB Basketball, ndetse igice cya mbere cyaje kurangira iyi kipe yo muri Afurika y’Epfo iyoboye umukino n’amanota 47-45 ya APR BBC.

Mu gace ka gatatu, APR BBC yaje kwigaranzura MBB Basketball ibigashijwemo cyane n’abarimo Axel Mpoyo na Aliou Diarra, kugezwa ubwo umukino urangiye APR BBC itsinze n’icyinyuranyo cy’amanota 22.

Uyu mukino wabaye ukurikira uwo Al Ahli Tripoli yo muri Libya yari imaze gutsindamo Nairobi City Thunder amanota 115-87.

Imikino ya BAL izakomeza ku wa kabiri, tariki ya 20 Gicurasi, aho saa 16:00 hazakina MBB Basketball na Nairobi City Thunder, nyuma saa 19:00 APR BBC ihure na Al Ahli Tripoli.

Custom comment form

Amakuru Aheruka