sangiza abandi

Perezida Kagame yitabiriye umusangiro w’Abaminisitiri b’Ubuzima ba Afurika

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame yitabiriye umusangiro yahuriyemo na ba Minisitiri b’Ubuzima bo mu bihugu bya Afurika n’abandi bafatanyabikorwa mu rwego rw’ubuzima, bari mu Rwanda aho bitabiriye inama ya ‘Global AI Summit Council’.

Ni umusangiro wabaye ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 3 Mata 2025, witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Visi Perezida w’Ibikorwa by’Umuryango Susan Thompson Buffett Foundation, Prof. Senait Fisseha.

Muri iki gikorwa, abayobozi baganiriye ku kamaro ko kubaka inzego z’ubuzima mu bihugu byo ku Mugabane wa Afurika, binyuze mu kwishakamo ubushobozi bw’amafaranga n’imikoranire ihuriweho.

Ni igikorwa cyakurikiye inama ya Global AI Summit Council yahuje abarenga 1000 baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika, barimo abanyacyubahiro nka Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, n’abayobozi mu rwego rw’ubuzima.

Iyi nama yari igamije kwiga ku buryo bunoze bwo kugenzura imikorere n’imikoreshereze y’Ubwenge Buhangano, AI, mu guteza imbere umugabane wa Afurika mu nzego zibanda ku ubuzima, ubuhinzi, n’uburezi.

Muri iyi nama Perezida Kagame yagaragaje ibintu bitatu bizafasha mu kwihutisha imikoreshereze y’ikoranabuhanga ku mugabane wa Afurika, birimo kubaka ibikorwaremezo, kubaka ubushobozi bw’abakozi ndetse no kwihuza ku mugabane wa Afurika.

Custom comment form