sangiza abandi

Perezida Macron yagiranye ibiganiro byo kuri Telefone na Perezida Kagame na Tshisekedi

sangiza abandi

Ku wa gatandatu, tariki ya 25 Mutarama 2025, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel yahamagaye kuri telefone mu bihe bitandukanye Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na Perezida wa RDC, Felix Tshisekedi.

Ni amakuru yatangajwe n’ibiro bya Perezida Macron, avuga ko yagaragaje ko ahangayikishijwe n’imirwano yongeye kubura umutwe mu Burasirazuba bwa RDC, hafi y’umujyi wa Goma.

Yasabye ko M23 ishinjwa gufashwa n’u Rwanda yahagarika imirwano, ikava ku butaka bwa Congo, hagamijwe gutabara ubuzima bw’abaturage.

Perezida Macron yasabye ko ibiganiro byo kugarura amahoro, bya Luanda bisubukurwa byihuse ndetse ko yiteguye gutanga ubufasha mu gukugarura umwuka mwiza muri aka karere.

Ni ubutumwa, Perezida Macron atanze mu gihe mu Burasirazuba bwa Congo, mu bice bya Sake mu bilometero 20 uvuye mu mujyi mukuru wa Goma, imirwano ikomeye hagati ya M23 n’ihuriro ry’igisirikare cya Comgo, FARDC.

Ni nyuma yuko kandi, ku munsi wo ku wa gatandatu, umuvugizi wa M23, Lawrance atangaje ko bahaye FARDC amasaha 48 yo kuba bavuye mu mujyi wa Goma.

Ubutumwa bwa Perezida Macron bushimangira ibitekerezo bya Perezida João Lourenço wa Angola, usanzwe ari umuhuza w’u Rwanda na RDC, busaba ko ibihugu byombi byasubira mu biganiro byo gushaka amahoro bitanyuze mu mirwano.

Ibiganiro by’amahoro byahagaritswe mu Kuboza 2024, nyuma y’uko gahunda yo gusinya amasezerano y’amahoro yagombaga guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi isubitswe.

Ahanini byatewe nuko Leta ya RDC yatangaje ko idateze kugirana ibiganiro n’umutwe wa M23, nyamara ibi Perezida Perezida João Lourenço agaragaza ko ari bumwe mu buryo bwo gukemura ikibazo, kuko igihe cyose M23 izajya yubura imirwano bizajya bigarura agatotsi mu mubano w’ibihugu byombi.

Custom comment form