sangiza abandi

Perezida wa Sena Dr. Kalinda yaganiriye na Perezida João Lourenço wa Angola

sangiza abandi

Itsinda ry’abayobozi bahagarariwe na Perezida wa Sena, Dr. Kalinda François Xavier ryahuye riganira na Perezida wa Angola, João Lourenço.

Perezida wa Sena, Dr. Kalinda François Xavier n’itsinda ryamuherekeje bari i Luanda muri Angola, aho bitabiriye Inteko Rusange ya 15 y’Ihuriro ry’Inteko zishinga amategeko mu bihugu bigize Inama Mpuzamahanga y’Akarere k’ibiyaga bigari (FP-ICGLR), iri kuba guhera ku wa 23-25 Mata 2025.

Amakuru yatangajwe na Sena y’u Rwanda ku rubuga rwa X, avuga ko kuri uyu wa kane, tariki ya 24 Mata 2025, Perezida wa Sena n’itsinda ryamuherekeje bahuye baganira na Perezida wa Angola, João Lourenço, ku bikorwa by’inama ya FP-ICGLR.

Inama ya FP-ICGLR iri kwiga ku buryo budaheza no gufata imyanzuro ku ngingo zitandukanye zirimo umutekano, politiki, n’ibikorwa by’ubutabazi mu Karere.

Yitabiriwe n’abayobozi b’inteko zishinga amategeko zo mu bihugu birimo Angola, u Rwanda, Tanzania, Uganda, Kenya, Zambia, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi, u Rwanda, Santarafurika, Sudani y’Epfo na Sudani.

FP-ICGLR ifite inshingano zirimo gushimangira amahoro n’umutekano, gushyiraho demokarasi n’imiyoborere myiza, kuzamura ubukungu, kwita ku baturage n’ibindi.

Custom comment form

Amakuru Aheruka