Perezida wa Kenya akaba n’Umuyobozi wa EAC, William Ruto yateguje Inama y’Abakuru b’Ibihugu bo muri EAC na SADC, izaba yiga ku bibazo by’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo, izaba ku wa gatandatu, mu mujyi wa Dar es Salam, muri Tanzania.
Abakuru b’Ibihugu bamaze kwemeza ko bazitabira iyi nama ni Perezida wa Kenya akaba umuyobozi wa EAC, William Ruto, Perezida wa Zimbabwe akaba n’umuyobozi wa SADC, Emmerson Mnangagwa, Perezida harimo Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, Perezida wa DRC, Félix Tshisekedi.
Abandi ni Samia Suluhu wa Tanzania uzaba uyoboye iyi nama, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na Hassan Sheikh Mohamud wa Somalia.
Ni inama yitezweho gutanga umusaruro mu gihe cyose, Guverinoma ya RDC, ihagarariwe na Perezida Félix Tshisekedi igaragaje ubushake bwo gukemura ikibazo, kuva mu mizi yacyo, ibi bizagendana no kwemera kuganira n’abagize uruhare nyirizina mu mirwano ibera mu Burasirazuba bwa RDC.
Ni inama ikurikira iyahuje abayobozi ba EAC, yabaye tariki ya 29 Mutarama 2025, ariko ntiyitabirwa na Perezida Tshisekedi, ibi byatumye Perezida Paul Kagame yongeye kugaragaza ko ikibazo kiri mu Burasirazuba bwa RDC kidashobora gukemuka mu gihe umuyobozi wa RDC bukomeza kugihunga.
Muri iyi nama abakuru b’Ibihugu basabye RDC n’imitwe bihanganye guhagarika intambara no gufasha abagizweho ingaruka kubona ubutabazi bw’ibanze, basaba Guverinoma ya Congo guhagarika gutiza umurindi ibikorwa by’imyigaragambyo, ndetse no kwicarana ku meza na M23 bakiga ku gisubizo cy’ibibazo bitera intambara.
Perezida Ruto yari yagaragaje ko hagomba kubaho inama ya SADC nk’umuryango ugizwe n’ibihugu byohereje ingabo mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa DRC, SAMIDRC, kugirango harebwe uburyo byakomeza kunozwa no gushaka igisubizo cy’amahoro aho kuba intambara.
Inama ya SADC yateranye tariki ya 1 Gashyantare 2025, yasuzumye umugambi w’ingabo z’ibi bihugu wo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC, basanga utaragezweho, ibi byatumye ibihugu byemeza ko hashyigikiwe inzira y’ibiganiro by dipolomasi birimo ibya RDC n’u Rwanda bya Luanda, n’ibya RDC na M23 bya Nairobi.
Inama ya EAC na SADC ubwo izaba ihurije hamwe abayobozi b’ibihugu byose bifite aho bihuriye n’ibiri kubera mu burasirazuba bwa RDC, ishobora kuzashimangira inzira y’ibiganiro, bibonwa nk’igisubizo cyonyine cyo kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC.