Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza, Domitilla Mukantaganzwa yasabye abacamanza bashya barahiye kugarura isura y’ubutabera mu turere twa Karongi na Rusizi
Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 1 Mata 2025, Perezida Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa yakiriye indahiro ya Perezida w’Urugeroko rw’Urukiko Rukuru rwa Rusizi, Bandora Jean Baptiste n’Umucamanza w’Urukiko Rukuru rwa Karongi, Rusanganwa Eugene.
Mu ijambo rya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa yibukije abarahiye ko atari umuhango gusa.
Ati” Ndagira ngo mvuge ko uyu atari umuhango gusa ahubwo ari igihango, aba bacamanza bamaze kugirana n’u Rwanda.”
Yakomeje abasaba gukora neza inshingano bahawe no kugarura isura y’ubutabera mu turere bagiye gukoreramo.
Ati” Umuyobozi urwego ariho aba ari umuyobozi, mwembi icyo twabasaba nuko mwakurikirana neza imirimo y’inkiko mugiye gukoreramo, ariko mukita no kuguhuza inyiko ziri mu ifasi y’urukiko mugiye gukoreramo y’urugereko rw’Urukiko Rukuru rwa Rusizi.”
Yakomeje agira ati” Buriya kuri wowe ugiye gukorera i Karongi bijya bitugora ariko uzabikore neza, yaba ari urukiko rwisumbuye ruhari, zaba ari inkiko zibanze zirimo zose uzazibere umuhuza kandi neza.”
Yabasabye kuba abambere mu kumenya ibibazo biri mu bice boherejwe gukoreramo ndetse no kubishakira ibisubizo.
Ati” Ibibazo biri muri ako gace ntitukajye tubatanga kubimenya, ahubwo mujye muba aba mbere kubitubwira kandi mutubwira n’ibisubizo bishoboka kuko ntacyo mutazi.”
Yakomeje yizeza abagiye mu nshingano ubufafanye buhoraho, gukurikirane imirimo yabo ndetse n’inama mu kazi kabo.
