sangiza abandi

Qatar yakuriyeho Visa Abanyarwanda

sangiza abandi

Guverinoma ya Qatar yemeje umushinga w’amasezerano yo gukuriraho Visa Abanyarwanda n’Abanye-Qatar, bakora ingendo, bafite pasiporo zisanzwe.

Ni imyanzuro yemejwe kuri uyu wa gatatu, tariki ya 12 Gashyantare 2025, n’inama y’Abaminisitiri muri Qatar.

Ni mu gihe kandi Perezida Paul Kagame ari mu ruzinduko rw’akazi muri iki gihugu, ndetse yagiranye ikiganiro na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani.

Abaturage b’u Rwanda bari basanzwe bemerewe kujya muri Qatar badasabwe Visa ariko ntibarenze iminsi 30. Aya masezerano mashya niyemezwa, abaturage b’ibihugu byombi bazaba bemerewe kugenderana bisesuye badasabwe visa.

Ni icyemezo cyizafasha mu kurushaho kunoza imigenderanire hagati y’ibihugu byombi, ndetse no kurushaho guteza imbere ubucuruzi, ubukerarugendo, ubwikorezi n’ibindi byose bihuza abaturage b’ibihugu byombi.

Sibi gusa kuko hemejwe umwanzuro wo kuvugurura itegeko nomero 10 ryo mu 2007, rishyiraho komite ishinzwe indege za Gisivile, ndetse higwa ku busabe burebana n’ibiro bishinzwe gushaka abakozi bo mu ngo, hafatwa umwanzuro.

U Rwanda na Qatar n’ibihugu by’inshuti ariko by’umwihariko bisanzwe bifite imikoranire mu bijyanye n’ubukerarugendo ndetse n’ishoramari rijyanye n’ubwikorezi, bishingiye ku mushinga mugari w’ikibuga cy’indege cya Bugesera, Qatar ifitemo 60%, ndetse no kugura imigabane ingana na 49% bya RwandAir.

Imikoranire hagati y’ibihugu yongeye gushimangirwa n’ibiganiro byahuje abayobozi b’ibi bihugu, byagarutse ku gukomeza uyu mubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi no gufatanya mu nzego zitandukanye.

Custom comment form