Perezida Kagame yongeye kugaragaza ko amagambo y’urudaca no guhengekera ibibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku Rwanda, bitazigera bitanga igisubizo kuko u Rwanda ntaho ruhuriye na byo.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yari mu Nama Isanzwe ya 38 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, yabaye ku wa Gatanu, tariki ya 14 Gashyantare 2025, i Addis Ababa muri Ethiopia.
Perezida Kagame mu ijambo yagejeje ku bakuru b’ibihugu na za Guverinoma bari bateraniye muri iyo nama, yavuze ko imikino RDC irimo uyu munsi, iyo iza kuba ari igisubizo cy’ikibazo kiba cyarakemutse kera.
Yagize ati “Iyaba umukino wo kwitana ba mwana, imbwirwaruhame ziryoheye amatwi, ibinyoma, kutagira isoni, byari igisubizo cy’iki kibazo, cyari kuba cyararangiye kera. Ntabwo twari kuba tugifite iki kibazo. Dufite abantu batangaza ibinyoma kandi nta mpamvu.”
Umukuru w’Igihugu agaragaza ko Leta ya Congo itiza umurindi ikibazo cy’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse agaragaza ko kudaha agaciro iki kibazo ari ugusuzugura amateka y’u Rwanda.
Ati “Ni gute FDLR itabaho mu bitekerezo by’abantu bamwe? Cyangwa ni ukubera iki ari ikintu gifatwa nk’aho ari gito? lyo utayihaye uburemere ifite, biba bisa nko gupfobya amateka yanjye kandi ntabwo nzabyemera, ntitaye ku wo uri we.”
Yakomeje ati “Ntabwo nsaba kugirirwa impuhwe n’umuntu muri iki cyumba ngo mpabwe uruhushya rwo kubaho cyangwa abaturage banjye babeho? Oya rwose. Nzabaho kuko ari uburenganzira bwanjye, nta bindi.”
Perezida Kagame yongeye kugaruka ku kibazo cya RDC ikomeza kumvikana hirya no hino ishinja u Rwanda gukorana n’Umutwe wa M23 no guteza umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, agaragaza ko nta nyungu u Rwanda rufite muri ibyo bikorwa, ndetse ashimangira ko RDC ari igihugu kiruta u Rwanda ku buryo kitarwitwaza.
Ati “Iyo numvise abantu bamwe bavuga ngi ni ryari Congo izafata inshingano ku bibazo byayo? Ni gute Congo itekereza ko ibibazo byayo bituruka hanze, bityo bakajya gushakira ibisubizo by’ibibazo byabo ahandi? U Rwanda ntaho ruhuriye n’ibibazo bya Congo. Dufite ibibazo byacu bwite byo gukemura. Congo ni nini cyane ku Rwanda ku buryo rutayikorera ku mugongo.”
Perezida Kagame avuga ko nubwo u Rwanda ari igihugu gito kandi gikennye ariko ntawe gisaba uburenganzira bwo kubaho.
Ati” Nkuko nabibabwiye, turi igihugu gito, turi igihugu gikennye, ariko iyo bigeze ku burenganzira bwo kubaho, ntuzibeshye. Ntabwo nsabiriza, ntawe nzasaba.”