Perezida Paul Kagame yagaragaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo idakwiye gutegeka u Rwanda kugenza make mu gihe rugitewe inkeke n’ibibazo by’umutekano warwo.
Ni ubutumwa yatangiye mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo mu bihugu bya EAC na SADC yabereye i Dar es Salaam ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Gashyantare 2025.
Iyi nama idasanzwe yateranye mu gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.
Ubwo yagezaga ijambo ku bayitabiriye, Perezida Kagame yavuze ko RDC idakwiye kubwira u Rwanda gutuza mu gihe rufite ibibazo byiyongera ubutitsa kandi bibangamiye umutekano warwo.
Yagize ati “Nta muntu wacecekesha u Rwanda.’’
Perezida Kagame yavuze ko inama ya EAC na SADC ikwiye gutandukana n’izindi zabayeho mu gushakira umuti ikibazo cyugarije Uburasirazuba bwa RDC.
Ati “Tumaze igihe kirekire dusaba RDC n’abayobozi bayo ndetse twabasangije impungenge dufite, dusaba ko zakemura ariko bavuniye ibiti mu matwi.’’
Umukuru w’Igihugu asanga ibibazo bihari bidakwiye gushakirwa umuti binyuze mu gukomeza kubishimashima aho kubikemura biherewe mu mizi.
Yakomeje ati “Ibiri kubera hariya [mu Burasirazuba bwa RDC] ni intambara ishingiye ku moko imaze igihe kinini ica amarenga kubera kwima abantu uburenganzira bwabo no gushaka gutera u Rwanda.’’
“Mugomba kumenya uburenganzira bw’abantu kandi mugatera intambwe igana ku gukemura ikibazo.”
Perezida Kagame yagaragaje ko intambara yatangijwe na RDC, kandi nta ruhare u Rwanda rwabigizemo.
Ati “Twayishyizweho, tubwirwa kuyigira iyacu ariko ntitwayigira iyacu. Ibyo si ibyo kuganiraho, nta kibazo kirimo.’’
Yashimangiye ko inama ya EAC na SADC ikwiye gukoreshwa mu gushaka umuti wa burundu ku kibazo cyugarije Uburasirazuba bwa RDC.
Mu myanzuro yafatiwe mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC na SADC harimo guhagarika imirwano hagati y’impande zihanganye no gusubukura ibiganiro hagati ya Guverinoma ya RDC n’imitwe irimo M23.

