sangiza abandi

RDC yagawe ku mugambi wayo wo gusenya ubufatanye bwa ‘Visit Rwanda’ n’amahanga

sangiza abandi

Guverinoma y’u Rwanda yanenze ibirego bigambiriye gusenya bimaze iminsi bitangwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigamije guhungabanya ubufatanye bw’igihugu ku rwego mpuzamahanga binyuze mu gutangaza amakuru y’ibinyoma no guhatira amahanga gufata uruhande muri iki kibazo.

Ni ubutumwa bwatangajwe n’Urwego rw’Iterambere rw’u Rwanda, RDB, kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Gashyantare 2025.

Muri ubu butumwa, Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko ibikorwa bya RDC bitagambiriye gusa guhisha ukuri ahubwo binagira uruhare mu guhungabanya amahoro n’ituze, guteza umutekano muke no kwangiza ibikorwa by’iterambere u Rwanda rumaze imyaka myinshi rwubaka.

U Rwanda rwemeza ko ubufatanye bw’igihugu n’ibigo mpuzamahanga n’amakipe nka Arsenal FC, FC Bayern Munich, Paris Saint-Germain, na Basketball African League (BAL), ari ingenzi mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu, kuzamura ubukerarugendo n’imibereho myiza y’abaturage ndetse iyi mishinga yagize uruhare mu guhuza abantu no kuzana impinduka nziza mu bihugu bya Afurika.

U Rwanda rwemeza ko imikino ifite ubushobozi bwo guteza imbere Afurika, akaba ari na yo mpamvu rwashyize imbaraga mu mikoranire y’igihugu n’amakipe Mpuzamahanga binyuze muri ‘Visit Rwanda’, hagamijwe kurufasha kwiyubaka mu cyerekezo cyarwo cyo kuba igicumbi cya siporo n’ubukerarugendo.

Ubu bufatanye bwagize ingaruka mu kuzamura umupira w’amaguru na Basketball, kuzamura impano z’abakiri bato, kongera ibikorwaremezo bya siporo no gutanga imirimo ku bantu benshi.

Itangazo rya RDB rivuga ko u Rwanda rwemeza ko kugerageza gusenya ubu bufatanye mu nyungu za politiki ari ukwirengagiza inyungu z’ubukungu n’imibereho bizana ku mugabane.

U Rwanda rwongeye gushimangira ko ibibazo by’intambara biri mu Burasirazuba bwa RDC, bituruka imbere muri iki gihugu, bikomoka ku buyobozi bubi, ivangura ry’amoko, n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro iri muri iki gihugu, ibi byose bigaragaza ko Guverinoma ya Congo yananiwe kurinda abaturage bayo, ari byo biteza intambara n’umutekano muke.

Leta y’u Rwanda igaragaza ko kuba FDLR, igizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ikorana na Guverinoma ya Congo, biteye inkeke igihugu ndetse kuba RDC irushaho gukwirakwiza ivangura ku Banye-Congo bavuga Ikinyarwanda, kugambira kugaba ibitero ku Rwanda no guhirika ubutegetsi bwarwo, bigira uruhare mu mutekano muke ukomeza gufata intera mu Karere.

Igihugu cyavuze ko cyubakiye ku mahoro n’umutekano ndetse ko gishyize imbere kurinda umutekano n’imipaka yacyo no guhangana n’iterabwoba rituruka muri RDC, rishobora guhungabanya umutekano.

U Rwanda ruvuga ko ibyo rushinjwa birimo gucukura amabuye y’agaciro muri RDC bidafite ishingiro, ahubwo bituruka ku micungire mibi y’ayo mabuye y’agaciro irimo ruswa, kutubahiriza amategeko n’umutekano muke muri iki gihugu.

Leta y’u Rwanda yiyemeje gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke biri muri RDC binyuze mu biganiro bya politiki, harebwa impamvu muzi zibikongera zirimo amacakubiri n’ivangura, imitwe y’inyeshyamba ikorera mu Burasirazuba bwa RDC n’uko impunzi z’Abanye-Congo zasubizwa iwabo.

Custom comment form