Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize, RSSB, rwatangaje inyongera yashyizwe ku mafaranga y’imisanzu mishya ya pansiyo n’ay’ibyago bikomoka ku kazi ndetse n’izamuka ry’ibigenerwa abanyamuryango barwo.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 17 Mutarama 2025 ni yo yemeje iteka rya Perezida ryongera umubare w’amafaranga agenerwa abajya mu kiruhuko cy’izabukuru n’ayibyago bikomoka ku kazi.
Mu itangazo RSSB yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 26 Mutarama 2025, yagaragaje ko amafaranga fatizo yazamutse akava ku 13,000 Frw agera ku 33,710 Frw.
Iri tangazo rigaragaza impinduka ku mafaranga ya pansiyo n’ay’ibyago bikomoka ku kazi, hagamijwe kongerera ubushobozi abanyamuryango mu byiciro byose.
Ryerekanye ko abanyamuryango bakiraga 20,000 Frw bazajya bakira 47,710 Frw, naho abakiraga 50,000 Frw bahabwe 92,710 Frw, abakiraga 100,000 Frw bazajya bakira 155,210 Frw, abakiraga 500,000 Frw bagenerwe 580,210 Frw, mu gihe abakiraga miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda bazajya bakira 1,095,210 Frw.
RSSB yatangaje ko izi mpinduka zitangirana na Mutarama 2025, ndetse izi mpinduka z’ingano y’ibigenerwa abanyamuryango bari muri pansiyo n’abafata ingoboka y’ibyago by’akazi, zireba gusa abari basanzwe ari abagenerwabikorwa muri aya mashami, mbere y’uko byemezwa n’iteka rya Perezida.