sangiza abandi

RwandAir yateguje gukererwa kw’indege

sangiza abandi

Sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, yatangaje  bitewe n’ibihu byinshi, indege zijya n’iziva Kigali zishobora gukererwa .

Mu butumwa bwo kuri X, iyi sosiyete yiseguye ku bakiriya bayo kubera imbogamizi byateza.

Yagize iti “Bitewe n’ibihu byinshi bituma kureba imbere bigorana ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, zimwe mu ngendo z’indege zerekeza cyangwa ziva i Kigali zishobora gutinda. Twiseguye ku mbogamizi ibi bishobora kubateza kandi tubashimiye kwihangana kwanyu.”

Tariki ya 4 Gashyantare uyu mwaka, na bwo RwandAir yari yahuye n’ikibazo nk’iki, imenyesha abagenzi ko ikirere kibi gishobora gutinza ingendo zabo ndetse ibiseguraho.

Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, ikorera mu byerekezo birenga 25 hirya no hino ku isi. Ibi byerekezo bikubiye muri Afurika, i Burayi, mu Burasirazuba bwo hagati, no muri Aziya.

Photos:

[fluentform id="3"]