Nkongwa idasanzwe, “Fall Armworm” ni icyonnyi cyibasira cyane ibigori, kigatera igihombo gikomeye abahinzi mu gihe kitarwanyijwe neza.
Abahinzi, ni ngombwa ko basobanukirwa nkongwa idasanzwe, imiterera yayo n’uko bayirinda.
Nkongwa idasanswe irangwa:
- N’ishusho y’inyuguti ya Y ku muntwe wayo,
- Utwoya twirabura, tugaragara ku mubiri wayo
- Umurongo mugari ubengerana uri ku mugongo wayo, ukikijwe n’utudomo twirabura
- Ibidomo bine, bikoze ishusho ya mpande enye ndinganire ahagana inyuma.
Kurwanya nkongwa idasanzwe bitangira mu gihe cy’ihinga.
- Umuhinzi asabwa guhinga ageza isuka hasi agamije kugaragaza, kuvanamo cyangwa gutaba nkongwa n’ibikonoshwa byayo.
- Umuhinzi asabwa kongerera ibihingwa ubudahangarwa hakoreshwa ifumbire y’imborera iboze neza n’imvaruganda ku bipimo nyabyo hamwe no kuhira imyaka.
- Ni ngombwa gusimburanya mu murima ibinyampeke n’ibinyamisogwe nk’ibishyimbo na soya cyangwa n’ibinyabijumba nk’ibirayi n’ibijumba;
- Umuhinzi asabwa gutega imitego ya Pheromone (Pheromone traps) kugirango amenye ko ibinyugunyugu bitari byagera mu murima we.
Igihe mu murima hagaragaye nkongwa idasanzwe, umuhinzi asabwa gukora ibi bikurikira:
- Gutoragura nkongwa idasanzwe mu murima no kubyica
- Gutera umuti urwanya nkongwa idasanzwe, byibuze kabiri mu gihembwe.
- Umuti urwanya nkongwa uterwa cyane mu mwumba w’igihingwa.
Imiti yemewe kandi yizewe ikoreshwa mu kurwanya nkongwa idasanzwe:
- Cypermethrin 4% + profenofos 40% (roket, target, cypro, jaket) ku rugero rwa 1-2 ml z’umuti muri 1l y’amazi,
- Lambda-Cyhalothrin 50g/l, ku rugero rwa 1-2ml z’umuti muri 1l z’amazi;
- Abamectin ku rugero rwa 1-2ml z’umuti muri 1l y’amazi;
- Fipronil (Ag Fipro): ku rugero rwa 1-1.5 ml muri 1l y’amazi.
- Pyrethrum 5% EWC, ku rugero rwa 8ml muri 1l y’amazi.
- Bacillus thuringiensis (Halt Neo) ku rugero rwa garama 6 y’umuti muri litiro 20 z’amazi.
- Hari n’indi miti myinshi yakoreshwa iyo umuhinzi agannye aba agro dealers bakamugira inama.
Ukeneye andi amakuru, wahamagara MINAGRI ku murongo utishyurwa 4127.
Aho byavuye: MINAGRI