Lt Gen Mohan Subramanian uyoboye Ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo, yavuze k’umusanzu wihariye w’Ingabo z’u Rwanda muri ubu butumwa.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuwa Kane 17 Ukwakira, Lt Gen Subramanian avuga ko ingabo nyinshi n’abapolisi muri UNMISS ari abo mu Rwanda, ndetse ko barimo Batayo eshatu, ebyiri ziri i Juba n’indi imwe iri i Malakal.
Yakomeje asobanura ko abayobozi b’ingabo mu nzego zitandukanye ari abanyarwanda, ndetse ahamya ko ingabo z’u Rwanda zajyiye zihabwa ibice bigoye kandi hose babikora neza. Nka batayo imwe iri mu majyaruguru muri Leta ya Upper Nile, agace karimo imvururu nyinshi ariko bashoboye kurinda inkambi ya UNMISS irimo abagera ku bihumbi 42.
Izindi batayo ebyiri imwe iba mu bice bya Durupi, ni yo ishinzwe umutekano w’Umujyi wa Juba ndetse asobanura ko “ Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere, ni zo zonyine dufite hano zikora uwo murimo.”
Gen Mahon asobanura ko Ingabo z’u Rwanda zikora ubutumwa neza bigendeye ku mateka u Rwanda rwanyuzemo, nk’igihugu cyigeze kubamo Ingabo za Loni ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro, cyumva neza igisobanuro cyabyo.
Ati” Ni yo mpamvu ingabo z’u Rwanda ziri hano zikora nk’icyitegererezo ku gihugu zibarizwamo.”
Akomeza avuga ko mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo bugirwamo uruhare n’ibihugu 110, u Rwanda rufite umwihariko wo kuba mu gihe gito cyo kwisuganya kuva mu 1994, Igisirikare cy’u Rwanda gifite indangagaciro n’uburyo bw’imikorere bihamye.
Uyu muyobozi kandi yashimiye ibikorwa by’imikino, kurinda abasivile no gutoza Karate abakobwa bo muri Sudani y’Epfo. Avuga ko ibikorwa nk’ibi bituma abaturage bakomeza kugirira icyizere izi ngabo, bakabona ko hari icyo zibamariye.