sangiza abandi

Tariki 04 Kamena 1994: Ubutegetsi bwa Kambanda bwarakajwe n’uko Inkotanyi zafashe Kabgayi

sangiza abandi

Tariki 4 Kamena 1994 ni umunsi wa 60 mu minsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze, ukaba uwa 155 mu minsi igize umwaka. Kuri uyu munsi kandi leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi mu bice bitandukanye hirya no hino mu gihugu.

Ku munsi nk’uyu, tariki ya 4 Kamena 1994, Guverinoma ya Jean Kambanda yagaragaje ko ingabo zayo zari hafi gutakaza Umujyi wa Gitarama nyuma y’uko FPR-Inkotanyi ibohoye Kabgayi.

Mu nama y’abaminisitiri yabaye uwo munsi ndetse n’izakurikiyeho hemejwe ibikorwa byo kongera intwaro mu nterahamwe, gukaza ubugenzuzi bw’uburyo amabwiriza ya ‘auto-défense civile’ akorwa no gukomeza gushakisha intwaro hirya no hino mu mahanga zo kwihutisha Jenoside. 

Kuri uwo munsi Kambanda yanditse muri ‘agenda’ ye ko kugira ngo batsinde umwanzi hagomba gushakwa abasore 4350 aho muri buri komini hagomba guturuka abasore 30; iki gikorwa gishingwa Minisitiri Nyiramasuhuko Paulina.

Tariki ya 4 Kamena 1994 inama ya Kambanda kandi yemeje ko Umujyi wa Gitarama wigaruriwe n’Ingabo za FPR-Inkotanyi ariyo mpamvu muri iyo nama hashyizweho Perefe w’umusirikare, major Ukurikiyeyezu Jean-Damascène asimbuye Fidele Uwizeye.

Ukwezi kwa Kamena 1994 kwageze Jenoside imaze guhitana Abatutsi benshi cyane muri perefegitura zose z’igihugu.

Nk’uko bigaragazwa n’inyandiko z’inama za Guverinoma y’abicanyi zabonywe muri agenda ya Minisitiri w’Intebe Kambanda, na bamwe muri ba Minisitiri, zikaba zarifashishijwe mu manza zabo muri TPIR, bakaba baratsinzwe bagahamwa n’ibyaha by’ubwicanyi bwa Jenoside, Guverinoma ya Kambanda niyo yashyize mu bikorwa umugambi wo gutsemba Abatutsi.

Uyu mugambi wari warateguwe na mbere y’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana kandi uyu munyagitugu n’agatsiko ke nibo bawuteguye.

Inkotanyi zafashe kabgayi bibabaza ubutegetsi bwa Kambanda

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]