sangiza abandi

Tito Rutaremara yavuye imuzi ibibazo bitiza umurindi intambara ya RDC

sangiza abandi

Kuva mu ntangiriro za 2025, Uburasirazuba bwa Congo ntiburabona agahenge aho intandaro ari ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yirengagije impamvu itera ibibazo by’umutekano muke muri ako gace, ahubwo igahitamo kubigereka ku Rwanda, irushinja gufasha Umutwe wa M23.

Mu gukemura iki kibazo, Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi yahisemo gukoresha imbaraga zishingikirije ubukungu buri muri iki gihugu, mu kwigarurira ijwi ry’amahanga agamije kugoreka umuzi w’iki kibazo.

Mu gihe abatuye mu Burasirazuba bwa Congo, mu bice birimo intambara batagoheka, barara imitima ihagaze bibaza ikiri bukurikireho, Leta ya Congo ikomeje gusangiza ubukungu bw’igihugu abanyamahanga ngo bayifashe gushinja u Rwanda ko rwinjiye mu gihugu ndetse rugomba kukivamo rukajyana na M23, nyamara uyu mutwe ugizwe n’Abanye-Congo biyemerera ko urwanira uburenganzira bwo kubaho bambuwe na Leta ya Congo imyaka irenga 20 ishize.

Inararibonye muri Politiki y’u Rwanda, Tito Rutaremara, abinyujije ku rubuga rwa X, yavuye imuzi impamvu nyakuri yateye Umutwe wa M23 guhaguruka ugafata intwaro, ukarwanya Leta ya Congo, nyamara ari abavandimwe.

Mu byo Tito Rutaremara yagarutseho harimo impamvu itera intambara hagati ya Perezida wa RDC, Tshisekedi n’Umutwe wa M23, n’impamvu amahanga yose aza muri iki kibazo ariko akirengagiza impamvu muzi yacyo, bituma ibiganiro byo kugarura amahoro, bya Luanda na Nairobi bitagera ku muzi w’ikibazo ngo bikirangize ndetse n’impamvu ingabo zitandukanye zisanga ku butaka bwa Congo ariko ntizibashe kurangiza ikibazo.

Ni kenshi Perezida Tshisekedi yumvikanye avuga ko atazigera akora ikosa ryo kuganira n’Umutwe wa M23, yita uw’iterabwoba, ndetse akawushinja kwiba ubutunzi bw’igihugu.

Tito Rutaremara avuga ko kenshi abantu bibwira ko ibyo Perezida Tshisekedi avuga ari ukuri ko yanze kuganira na M23 kuko ari umutwe w’iterabwoba, nyamara agaragaza ko ari uko yifuza ko intambara itarangira kuko ubwo yarangira Abanye-Congo bamubaza bati “Ubukungu buri hehe, amashuri, amavuriro, imihanda n’ibindi by’iterambere wavuze biri hehe?”

Akomeza agaragaza ko ubwo Perezida Tshisekedi yabazwa n’Abanye-congo aho ubukungu bw’igihugu bujya “Yabura igisubizo bakamukuraho, nyamara ashaka kuguma ku butegetsi”, ndetse agaragaza ko ubukungu bw’iki gihugu busahurwa n’ubuyobozi bwa RDC bafatanyije n’abazungu.

Tito Rutaremara agaragaza ko Perezida Tshisekedi agamije kwikubira umutungo wa RDC, yamara kuwugwiza akicara akabaho neza, ndetse akavunguriraho abanyepolitiki kugira ngo ngo bavuge icyo ashaka.

Ati “Ari ugutwara umutungo wa RDC imyaka 6 irahagije kugira ngo ajyane umutungo wa Congo i Burayi akicara, akabaho neza nta ngorane yifitiye. Hagomba kuba hari impamvu nyampamvu Tshisekedi agundira ubutegetsi igihe kirekire. Ni uko Tshisekedi akoresha wa mutungo wa Congo, anyuze muri lobbying akagura abanyepolitiki (abadepite n’abasenateri) ngo bajye bavuga icyo ashaka kuvuga.”

Tito Rutaremera avuga ko iturufu y’ubukungu bwa RDC ari yo arisha mu Banya-Burayi n’abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika birimo ibimuha intwaro n’ibitanga igisirikare ngo gitsembe M23 kitwikiriye kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC.
Ati “Ikindi abwira amasosiyete y’i Burayi akura imitungo muri Congo kumuvugira ku banyepolitiki babo (batabikora akababwira ko azabibambura akabiha abandi). Ikindi ubwo bukungu agenda abwemerera n’abaperezida ba Afurika kugira ngo bamuvugire cyangwa bamurwanirire no kugura intwaro nyinshi.”

Tito Rutaremara yagaragaje uruhande rw’Isi yose ku kibazo cya RDC

Uyu munyapolitiki avuga ko hari uburyo RDC yashushanyije ikibazo maze isangiza amahanga yose irababwira iti ‘mujye muvuga ko u Rwanda na M23 biri muri RDC, bigomba gutaha’ yirengagije ko M23 igizwe n’Abanye-congo.

Ati “Ubundi uzarebe Loni, Akanama k’Umutekano ka G7, EU, AU, EAC, SADC, ibihugu by’Isi (buri kimwe), ibinyamakuru by’i Burayi, ibigo byigenga by’i Burayi bose. Tshisekedi yarabwiye ati ‘mujye muvuga muti u Rwanda ruri muri RDC’, M23 bari muri Congo, abo bose nibatahe iwabo… (M23 se iragana hehe?)”

Rutaremara agaragaza ko amahanga azi ukuri ndetse niba atakuzi yakabaye agushaka, ahubwo yabyirengagije kuko ari byo bituma agera ku bukungu bwa RDC.

Yongeraho kandi ko mu biganiro byemewe byo kugarura amahoro bya Luanda na Nairobi, Perezida Tshisekedi “yagiye yemera ibintu byinshi ndetse akabisinyira, ejo ntabikore. Igitangaje ni uko ba bandi bamuhamagaye mu mishyikirano bongera bakamuhamagara ntibamubaze impamvu ibyo yemeye mbere atabishyize mu bikorwa. Ahubwo bakabigarura mu mishyikirano, abantu bakongera bakabiganiraho.”

Tito Rutaremara avuga ko ubwo ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba byoherezaga ingabo mu Burasirazuba bwa RDC, maze bikanga kwemera ibyo Perezida Tshisekedi yasabaga bidahwanye no kugarura amahoro byari byabajyanye, byarirukanywe, ni ko guhitamo kwegera SADC, na yo ihagera yihuse itabajije impamvu EAC yahavuye.

Akomeza agaragaza ko ibihugu bya SADC byahise bihagarika ubufasha byatangaga ku kindi gihugu (atashatse kuvuga izina) ndetse mu kuza kwabyo byisungwa n’igihugu kimwe cya EAC cyari cyaranze gutanga ubufasha mbere ariko ibi byose nta wabajije impamvu ibitera uretse Perezida Paul Kagame.

Custom comment form