sangiza abandi

Tour du Rwanda 2025: Umunya-Australia Brady Gilmore yamwenyuriye i Musanze

sangiza abandi

Brady Gilmore ukinira Israel – Premier Tech yegukanye Agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda 2025 ka Kigali-Musanze, kakiniwe ku ntera y’ibilometero 112.8, akoresheje 3h00’39” mu gihe Umufaransa Fabien Doubey ayoboye abandi ku rutonde rusange.

Agace ka Kigali-Musanze kakinwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 25 Gashyantare 2025, kari mu twari twitezwe by’umwihariko ku bakinnyi bazi kuzamuka mu misozi.

Umunya-Australia Brady Gilmore w’imyaka 23 ni we wahiriwe no kumwenyurira imbere y’ibihumbi by’abari mu Karere ka Musanze aho isiganwa ryasorejwe.

Isiganwa ryayobowe n’abakinnyi barimo Dorn Vinzent ukinira Bike Aid yo mu Budage na Nsengiyumva Shemu wa Java-Inovotec iri mu makipe y’u Rwanda.

Nsengiyumva yafashwe n’igikundi ubwo isiganwa ryegerezaga ibilometero 15 bya nyuma kuko bamushyikiriye ku kilometero cya 95.

Agace ka Kigali-Musanze kasojwe n’abakinnyi bari mu gikundi bayobowe na Brady Gilmore wabatanze ku murongo ariko anganya ibihe n’abagera kuri 29 barimo Umunyarwanda Masengesho Vainqueur wasoreje ku mwanya wa 10.

Mu bakinnyi 69 batangiye isiganwa, Umunya-Afurika y’Epfo Joshua Dike yageze i Musanze igihe cyagenwe cyo gusorezaho cyarenze bituma aba uwa mbere uvuye muri Tour du Rwanda 2025.


Mu bilometero 274 bimaze gukinwa muri Tour du Rwanda, Umufaransa Fabien Doubey ni we uyoboye abandi aho amaze gukoresha 7h02’22” mu gihe Masengesho Vainqueur ari we Munyarwanda uri hafi, ku mwanya wa 18 aho arushwa n’uwa mbere amasegonda 21.

Irushanwa rizenguruka Igihugu ku magare, Tour du Rwanda 2025, rizakomeza ku wa Gatatu hakinwa Agace ka Gatatu aho abasiganwa bazava i Musanze mu Majyaruguru berekeza i Rubavu mu Burengerazuba ku ntera y’ibilometero 121,3.

Custom comment form

Amakuru Aheruka