sangiza abandi

Tujyane muri “TVET Expo 2025”, imurika ryahurije i Kigali abiga imyuga n’ubumenyingiro

sangiza abandi

Mu rwego rwo kwimakaza ireme ry’uburezi mu by’ubumenyingiro n’ubukorikori (TVET), u Rwanda rwateguye imurikabikorwa n’amarushanwa y’ibijyanye n’ubumenyingiro bise ‘TVET Expo na Skills Competition 2025’, ari kubera muri Camp Kigali kuva ku wa 1 kugeza ku wa 5 Kamena 2025.

Iki gikorwa cyiswe Rwanda Future Skills Forum cyateguwe na Rwanda Polytechnic (RP) ku bufatanye na Rwanda TVET Board (RTB), hagamijwe kugaragaza uruhare rwa TVET mu iterambere ry’igihugu, kongerera ubushobozi urubyiruko no gutanga ubumenyi bujyanye n’isoko ry’umurimo.

Karemera Sylvestre, Umuyobozi muri Rwanda Polytechnic Kigali College (RPKC), yavuze ko intego y’iri murikabikorwa ari ukwereka Abanyarwanda ibyo amashuri ya TVET yigisha, haba ku rwego rw’ayisumbuye ndetse n’amashuri makuru yigisha imyuga.

Ati”Twateguye iki gikorwa kugira ngo Abanyarwanda b’ingeri zose babashe kubona ibikorwa bifatika bikorerwa mu mashuri ya TVET, bamenye ubushobozi abayanyuzemo baba bafite, ndetse n’amahirwe arimo ku isoko ry’umurimo,” yavuze Karemera.

Iri murikabikorwa ryitabiriwe n’abanyeshuri baturutse mu mashuri atandukanye ya TVET, aho berekanye ubumenyi n’ubushobozi bafite mu byiciro binyuranye, ryitabirwa kandi n’ibigo byigenga, abaterankunga, ndetse n’abafatanyabikorwa bagaragaje ibikorwa byabo, ibikoresho, n’amahirwe yo gukorana n’urubyiruko rwize imyuga.

Iri murikabikorwa ry’itabiriwe n’abakora ibijyanye n’ubuzima bw’amatungo, ababyaza umusaruro ibikomoka ku buhinzi nk’imboga n’imbuto, abakora mw’ikoranabuhanga ibikoresho birimo imodoka, drone n’ibindi, abakora ububaji, abatunganya imisatsi, abakora mu bwubatsi, abadoda imyenda n’ibindi byinshi.

Theo Rugira, umwarimu mu ishami ry’ubuvuzi bw’amatungo, yasobanuye ko kwitabira iri murikabikorwa ari uburyo bwo gusobanurira Abanyarwanda akamaro k’ibyo bakora.

Ati “Ingaruka nziza zo kwitabira iri murikabikorwa ni uko abantu bamenya ibijyanye n’ubuvuzi bw’amatungo, ikindi cya kabiri, ni uko bamenyako ubuvuzi bw’amatungo bitagarukira mu gupima inyama nk’uko abantu basanzwe babizi ahubwo bifite uruhare runini mu kurinda ubuzima bw’amatungo muri rusange ndetse no kurinda abantu.”

Abigisha ibijyanye n’ububaji berekanye uko Abanyeshuri bashobora kubyaza umusaruro ibiti n’ibisigazwa byabyo mu buryo bugezweho, bagakoramo imitako, ibikoresho by’imbere mu nzu, n’ibindi. Bagaragaje ko ubumenyi butangirira ku gushushanya no gutunganya ibiti bukomeza bukajyana n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.

Ati” Abanyeshuri batangirira ku bumenyi bwibanze, atangirana no kwiga ubumenyi bwibanze mu gushushanya, mu gukora design, mu gutunganya igiti, ariko uko agenda azamuka hagenda hazamo ikoranabuhanga kugirango tunoze imirimo dukora.”

Bavuga ko niba ari ugutegura nk’igishushanyo hashobora kwifashishwa ikoranabuhanga mu kugitegura, noneho nyuma hakaba hazamo no kwifashisha imashini zitandukanye mu kugishyira mu bikorwa.

U Rwanda rwiyemeje guteza imbere amashuri ya TVET nk’imbarutso y’iterambere ry’ubukungu binyuze muri Rwanda Polytechnic, ishuri rishyira ku isoko ry’umurimo abakozi bafite ubumenyi bujyanye n’intego z’igihugu zo kwihuta mu iterambere no gukora ibikoresho byinshi bikorewe imbere mu gihugu.

Amashuri ya TVET atanga amahugurwa mu byiciro bitandukanye birimo ikoranabuhanga, ubuhinzi, ubuvuzi bw’amatungo, gukora imiti, ikoranabuhanga mu byuma, n’ibindi.

Guverinoma y’u Rwanda ifite gahunda yo kubaka amashuri 30 y’imena ya TVET mbere ya 2029. Aya mashuri azaba afite ibikoresho bihambaye, abarimu b’inzobere, amahirwe yo kwiga ubumenyi bujyanye n’igihe, n’impamyabumenyi zemewe ku rwego mpuzamahanga.

Custom comment form

Amakuru Aheruka