sangiza abandi

Twizihize igare, igikoresho cy’ingenzi mu Rwanda n’ikuzo ryarwo mu mahanga

sangiza abandi

Tariki ya 3 Kamena ni umunsi Isi yose yizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Igare (World Bicycle Day), umunsi washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye mu rwego rwo kwimakaza ikoreshwa ry’amagare nk’igikoresho gifasha mu buzima nko mu gutwara abantu no kurengera ibidukikije. U Rwanda na rwo ni kimwe mu bihugu bigaragaza iterambere ryihuse muri uru rwego, binyuze cyane cyane mu mikino yo gusiganwa ku magare.

Mu Rwanda, igare ryatangiye gukoreshwa cyane mu myaka y’ 1980, rifatwa nk’igikoresho cyifashishwa mu gutwara abantu n’ibintu, cyane cyane mu bice by’icyaro. Gusa uko imyaka yagiye ishira, Abanyarwanda batangiye kuribyaza umusaruro mu buryo bw’imikino, ari nabwo havukaga ikipe y’igihugu yo gusiganwa ku magare ndetse n’irushanwa rikomeye rya Tour du Rwanda.

Tour du Rwanda yatangiye mu 1988, ariko mu mwaka wa 2009 ni bwo yinjiye ku rwego mpuzamahanga muri Union Cycliste Internationale (UCI), itangira gukinwa ku rwego rwa 2.2. Nyuma y’imyaka irenga 10 y’iterambere, mu 2019 iri rushanwa ryazamuwe ku rwego rwa 2.1, ritangira gukurura amakipe akomeye yo ku migabane itandukanye.

Abakinnyi b’abanyarwanda nka Valens Ndayisenga, Joseph Areruya, Jean Bosco Nsengimana, na Mugisha Samuel bageze ku rwego rwo guserukira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga. Ibi byatumye u Rwanda rutangira kwibona nk’igihugu gifite ubushobozi buhambaye mu mukino w’Amagare ndetse no kuba rwakwakira ibirori by’uyu mukino bikomeye ku rwego rw’Isi.

Kuva igare ryahinduka umukino wemewe, ryagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda n’Abanyarwanda. Igare rigira uruhare mu kurengera ibidukikije kuko nta myuka ihumanya ikirere risohora ndetse uretse nibyo gusiganwa ku magare byahinduye ubuzima bw’urubyiruko rwinshi rwabonye amahirwe yaba ayo kwitabira irushanwa, gukoramo imirimo itandukanye ndetse n’ibice by’igihugu iri rushanwa rigeramo usanga bizamura ubukungu.

Uyu munsi, u Rwanda ntirushidikanywaho mu kwakira amarushanwa mpuzamahanga by’umwihariko muri siporo. Mu kwezi kwa Nzeri 2025, u Rwanda ruzaba rwandika amateka nk’igihugu cya mbere muri Afurika y’Amajyepfo ya Sahara kigiye kwakira irushanwa rikomeye cyane rya UCI Road World Championships.

Iri rushanwa rizaba kuva ku itariki ya 21 kugeza kuya 28 Nzeri 2025. Ni irushanwa mpuzamahanga ry’amagare rizitabirwa n’abakinnyi baturutse mu bihugu birenga 120, rikazakinirwa mu mihanda isanzwe yifashishwa mu irushanwa rya ‘Tour du Rwanda’ irimo iya Kigali ndetse no mu ntara, irimo irambuye, imanuka ndetse n’izamuka.

U Rwanda rufite intego yo gukomeza guteza imbere igare, rufasha urubyiruko kuribyaza umusaruro haba mu mikino no mu mibereho isanzwe. Ibi bikorwa ku bufatanye bwa Minisiteri ya Siporo na FERWACY hatunganywa inzira z’amagare (bike lanes), gushyira imbaraga mu marushanwa y’abakiri bato, byose bigamije guteza imbere umukino w’isiganwa ry’amagare mu Rwanda.

Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Igare ni umwanya mwiza wo kuzirikana uruhare rwaryo mu mibereho y’Abanyarwanda, ndetse mu gihe Isi yose ihanze amaso UCI Road World Championships izabera i Kigali muri Nzeri 2025, u Rwanda ruragaragaza ko igare atari igikoresho gusa, ahubwo ari n’inkingi y’ubuzima, ubukungu n’iterambere rirambye.

Custom comment form

Amakuru Aheruka