Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko u Rwanda ruri gushora amafaranga menshi mu bikorwa byo kuhira hakoreshejwe ikoranabuhanga, nk’uburyo bw’ishoramari rirambye rizatuma umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi wiyongera, bityo bikagira uruhare mu igabanuka ry’ibiribwa bitumizwa hanze ku giciro gihenze.
Abakora mu buhinzi bagaragaza ko uru rwego rukeneye ishoramari rihamye kandi ry’igihe kirekire kugira ngo babashe kubyaza umusaruro amahirwe aburimo, dore ko abasesenguzi mu by’ubuhinzi bagaragaza ko buramutse bukozwe neza byagabanya amafaranga yoherezwa hanze mu gutumiza ibiribwa bigera mu gihugu bihenze abaturage.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko hirya y’ishoramari, ubuhinzi bw’u Rwanda bukibangamiwe n’imihandagurikire y’ibihe, aho izuba ryinshi rikunze kwibasira bimwe mu bice by’Iburasirazuba, bituma umusaruro ugabanuka ndetse n’ubwatsi bw’amatungo bukuma.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mark Cyubahiro Bagabe, aganira na RBA yagaragaje ko Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu bikorwa byo kuhira hakoreshejwe ikoranabuhanga, nka kimwe mu bisubizo birambye byo guhangana n’izuba riva igihe kirekire rikangiza ibihembwe by’ihinga.
Ati “Ni yo mpamvu Leta y’u Rwanda iri gushyira amafaranga menshi mu bikorwa byo kuhira ku rwego rugari, hari ibyanya byahujwe, no ku baturage bafite imirima mitoya, n’abandi bafite igice cya hegitari bashobora kuba begereye amazi bakajya muri bya bihingwa bishobora kubaha amafaranga.”
Muri iyi gahunda yo kuhira hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga, hifashishwa amazi acukurwa mu kuzimu, mu bice byegereye ibiyaga ndetse n’ibyuzi, hagashyirwaho amatiyo ajyana amazi mu mirima y’abaturage. Abahinzi bahinga mu misozi itandukanye bo bagaragaza ko bakigorwa no kubona amazi yo kuhira.