sangiza abandi

U Rwanda na Amerika mu biganiro by’ubufatanye mu by’ubukungu

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb.Olivier Nduhungirehe n’Umunyamabanga wungirije wa Amerika ushinzwe Ibibazo bya Afurika, Troy Fitrell, baganiriye ku gushimangira umubano uhuriweho n’ibihugu byombi.

Ibi biganiro byatangijwe ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 29 Mata 2025.

U Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri Amb. Nduhungirehe wari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Mathilde Mukantabana.

Ibiro by’Ububanyi n’Amahanga by’u Rwanda byatangaje ko rwiteguye guteza imbere iby’ingenzi no gukomeza gushaka amahirwe ahuriweho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni ibiganiro bikurikira amasezerano impande zombi ziherutse gushyiraho umukono akubiyemo amahame ajyanye n’imiyoborere, umutekano n’ubukungu yitezweho kugira uruhare mu kugarura amahoro mu Karere no guteza imbere ubufatanye mu kugera ku bukungu buhuriweho.

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yatangaje ko ko ibi biganiro byatangijwe ku ruhande rw’u Rwanda na Amerika bizajya byibanda kuri politiki, ubukungu, umutekano ndetse n’inkingi z’ubuzima.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yabwiye itangazamakuru ryo muri Amerika ko inzira u Rwanda na RDC byatangiye izaganisha ku mahoro arambye mu Karere.

Ati “Dufite amakuru meza ku Rwanda na RDC. Ndatekereza ko tugiye kubona amahoro n’u Rwanda na Congo, n’ibindi bihugu bike biri hafi. Kizaba ari ikintu cyiza. Mu by’ukuri twizeye ko bizatanga umusaruro.”

Kugeza ubu u Rwanda na RDC biri mu biganiro bigamije gushakira amahoro Akarere ariko by’umwihariko Uburasirazuba bwa RDC bihagarariwe n’abahuza barimo Amerika na Qatar ndetse n’abashyizweho na EAC na SADC.

Custom comment form

Amakuru Aheruka