Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yasinyanye amasezerano na mugenzi we wa Bahamas, Frederick Mitchell, ajyanye no gukuraho Visa ku baturage b’ibihugu byombi mu koroshya urujya n’uruza.
Ni amasezerano yasinyiwe i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho aba bayobozi bitabiriye inama y’Inteko Rusange ya Loni iri kuba ku nshuro ya 79.
Muri uru ruzinduko umukuru w’igihugu perezida Paul Kagame yambitswe umudari w’Icyubahiro muri Bahamas uzwi nka “Order of Excellence”, mu kumushimira umubano mwiza n’ubushuti afitanye na Guverinoma y’iki gihugu.Â
Uyu mudali yambitswe uri mu cyiciro cya mbere cy’imidali irindwi ikomeye muri Bahamas. Ni uwa gatatu nyuma y’uhabwa intwari z’igihugu n’undi witwa uw’igihugu.
Bahamas ni igihugu kigizwe n’umwigimbakirwa n’ibirwa bito bigera muri 700 biherereye mu nyanja ya Atlantique, byose hamwe bifite ubuso bwa 260 000 km2. Gifite Nassau nk’Umurwa Mukuru. Kandi kikaba kibarizwa mu muryango wa Commonwealth bahuriyemo n’u Rwanda.