U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) basinye amahame yitezweho kugarura amahoro arambye, ku bufatanye na Leta zunze Ubumwe z’Amerika. Ni igikorwa cyabereye i Washington, D.C kuri uyu wa 25 Mata 2025.
Iyi ni intambwe ikomeye igamije guhosha umwuka w’intambara mu Burasirazuba bwa Congo no guteza imbere ubufatanye mu by’ubukungu hagati y’ibihugu byombi.
Mu by’ingenzi bikubiye muri aya masezerano y’amahame yasinywe harimo kwigira hamwe amasezerano arambye y’amahoro. Impande zombi zemeranyije gukora ku masezerano arambuye y’amahoro agomba kuba yagejezweho bitarenze tariki ya 2 Gicurasi 2025. Biyemeje kandi guhagarika gufasha imitwe yitwaje intwaro ikorera mu karere.
Mu bijyanye n’iterambere ry’ubukungu n’ishoramari, hagaragajwe ko hagamije gukurura ishoramari riturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyane cyane mu Burasirazuba bwa Congo ahari amabuye y’agaciro nk’umuringa (copper), cobalt na lithium – akenewe cyane mu ikoranabuhanga n’ingufu z’isi.
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Qatar bagize uruhare rukomeye mu kugera kuri iyi ntego, aho Qatar yakiriye ibiganiro byabanjirije iki cyemezo harimo no kwemeranya ku guhagarika imirwano.
Hitezweho aya masezerano yasinywe ari bugire uruhare rukomeye mu buryo bwo gukumira imvururu zari zongeye gufata indi ntera mu Burasirazuba bwa Congo, aho RDC ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23, ibyo u Rwanda rwahakanye inshuro nyinshi.
Nubwo aya masezerano atanga icyizere, amasezerano y’amahoro yabayeho mbere yarateshutse, kandi Uburasirazuba bwa DRC buracyarimo imitwe myinshi yitwaje intwaro. Hatabayeho ubwitange ’ukwiyemeza kw’impande zombi mu gushyira mu bikorwa ibyo zemeranyijeho, byagorana ko aya masezerano agira umumaro yitezweho.
