sangiza abandi

U Rwanda na E7 Group bigiye gushyiraho ikigo gitanga serivisi z’icapiro

sangiza abandi

Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’lkigo E7 Group cyo mu Bihugu Byunze Ubumwe by’Abarabu, UAE, gitanga serivisi zifitanye isano n’icapiro.

Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa gatatu, tariki ya 7 Gicurasi 2025, hagati y’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB na E7 Group.

Ikigo E7 Group kibarizwa mu kigega cy’ishoramari cya ADQ ( Abu Dhabi Developmental Holding Company), kikaba kizobereye mu bijyanye no gutanga serivisi z’icapiro z’inyandiko zirimo indangamuntu, pasiporo, ibitabo n’ibindi bitandukanye.

Uretse ibi E7 Group ikora ibipfunyika by’ibicuruzwa, hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho kandi rirengera ibidukikije, itanga ibikoresho n’ubujyanama mu burezi, hagamijwe guteza imbere uburezi ndetse gitanga serivisi zo gutwara no gukwirakwiza ibicuruzwa, hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho.

Mu masezerano RDB yagiranye n’ikigo cya E7 Group harimo no kuba izatanga umusanzu mu iyubakwa ry’ikigo kizateza imbere serivisi z’icapiro mu Rwanda no guteza imbere ubukungu n’urwego rw’inganda muri rusange.

U Rwanda yashyize imbere gahunda yo kuzamura urwego rw’inganda nk’imwe mu nkingi z’iterambere ry’ubukungu, hagamijwe kugera ku ntego z’icyerekezo 2050.

Muri iyi gahunda u Rwanda rwahisemo guteza imbere inganda zitangiza ibidukikije, hagamijwe kugera ku ntego yo kugira inganda zigira uruhare rwa 24% mu bukungu bw’igihugu mu 2035 n’uruhare rwa 33% mu 2050, hibandwa mu gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu nganda.

Custom comment form

Amakuru Aheruka