sangiza abandi

U Rwanda na Gambia mu kongerera imbaraga ubufatanye bw’inzego z’ubucamanza

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame yakiriye Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga wa Gambia, Hassan Bubacar Jallow n’itsinda ayoboye bari mu rugendoshuri mu Rwanda, baganira ku ku kongerera imbaraga ubutwererane hagati y’inzego z’ubucamanza z’u Rwanda na Gambia.

Perezida Kagame yakiriye iri tsinda riyobowe na Hassan Bubacar Jallow, muri Village Urugwiro, kuri uyu wa kabiri, tariki ya 20 Gicurasi 2025.

Iri tsinda ryo muri Gambia ryaje kwigira ku bikorwa by’ubutabera byagezweho mu Rwanda, kugirango banoze iyo serivisi mu gihugu cyabo, akaba ari muri uwo murongo abayobozi bombi baganiriye ku buryo bwo guteza imbere ubufatanye hagati y’urwego rw’ubucamanza bw’u Rwanda n’ubwa Gambia.

Ni ibiganiro bibaye nyuma y’uko ku wa mbere, tariki ya 19 Gicurasi, Perezida w’Urukiko Rukuru rw’u Gambia yahuye na mugenzi we w’u Rwanda, Madamu Domitilla Mukantaganzwa, baganira ku ngingo zo guteza imbere ubutabera.

Mu ngingo zizweho n’impande zombi harimo gukoresha ikoranabuhanga mu micungire y’imanza (electronic case management), Gushinga inkiko zihariye nk’iz’ubucuruzi n’izirwanya ruswa no guhuza urwego rw’ubutabera n’ikoranabuhanga mu rwego rwo kongera ubushobozi, ubwizerwe n’ubunyamwuga

Perezida Jallow yavuze ko Gambia iri mu rugendo rwo gushyira mu bikorwa igenamigambi ry’imyaka itanu rigamije kuvugurura ubutabera, ahanini rishingiye ku ikoranabuhanga, guhuza ibikorwa by’inzego z’ubutabera n’ifashishwa ry’uburyo n’ubwumvikane (ADR) mu gukemura amakimbirane.

Yanashimiye imbaraga u Rwanda rushyira mu guhanga ibisubizo by’ikoranabuhanga mu butabera, aho rufatwa nk’icyitegererezo muri Afurika.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Mukantaganzwa yavuze ko uru ruzinduko ruzaba intangiriro y’ubufatanye bukomeye hagati y’inzego z’ubutabera z’u Rwanda, bizafasha mu iterambere ry’igihugu n’urwego rw’Afurika muri rusange.

Iri tsinda ry’abayobozi baturutse muri Gambia bazasura Ikigo cy’u Rwanda cy’Ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Institute),  Ikigo giteza imbere uburyo bwo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko (ADR Center) ndetse no kwitabira ibiganiro bizibanda ku ikoreshwa ry’Ikoranabuhanga mu butabera ryibumbiye muri sisitemu ya IECMS.

Custom comment form

Amakuru Aheruka