sangiza abandi

U Rwanda na Qatar byasinyanye amasezerano azongerera RDF ubumenyi ku bijyanye n’indege

sangiza abandi

Kuri uyu wa Gatatu, u Rwanda na Qatar byashyize umukono ku masezerano agamije kongerera ubumenyi Ingabo z’u Rwanda mu bijyanye no gukoresha no gutwara indege.

Ni amasezerano yashyizweho umukono n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, Brig. Gen. Célestin n’Umuyobozi Mukuru w’Ishuri ryigisha iby’Indege, QatarAeronautical Academy.

U Rwanda na Qatar bisanzwe bifitanye imikoranire ishingiye ku bintu byinshi birimo umutekano, iby’indege, ubucuruzi, ubukungu n’ikoranabuhanga.

Mu 2024, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, yasinye amasezerano y’ubufatanye mu rwego rw’ibijyanye n’umutekano n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe umutekano rusange muri Qatar, Maj. Gen Abdullah bin Mohammed Al Suwaidi.

Aya maserano yari agamije gukorera hamwe kw’ibihugu byombi mu kurwanya ibyaha by’iterabwoba, ibyambukiranya imipaka, icuruzwa ry’abantu no gukwirakwiza ibiyobyabwenge, ubucuruzi bw’intwaro, ibyaha by’iyezandonke, ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ruswa n’ibindi.

Ni amasezerano yari akurikiye ayasinywe mu 2023 ubwo Umugaba Mukuru w’Ingabo za Qatar, Lt. Gen. Salem Bin Hamad Al Aqeel Al Nabit yagiriraga uruzinduko rw’akazi rwamaze iminsi itatu mu Rwanda.

Custom comment form