sangiza abandi

U Rwanda na RDC byongeye guhurira mu biganiro i Doha muri Qatar

sangiza abandi

Abahagarariye u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bahuriye I Doha muri Qatar mu biganiro byo gushyira umukono ku masezerano y’amahoro.

Ni ibiganiro byatangiye kuri uyu wa gatatu, tariki ya 30 Mata 2025, byitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo itsinda rihagarariye u Rwanda riyobowe na Brig. Gen. Patrick Karuretwa.

Abandi barimo n’umujyanama wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ubufatanye na Afurika, Massad Boulos, abahagarariye RDC, Togo n’Ubufaransa.

Ni igikorwa kibaye nyuma yuko tariki 25 Mata 2025, u Rwanda na RDC biherutse gushyiraho umukono akubiyemo amahame ajyanye n’imiyoborere, umutekano n’ubukungu yitezweho kugira uruhare mu kugarura amahoro mu Karere no guteza imbere ubufatanye mu kugera ku bukungu buhuriweho.

Ni amasezerano yari ahagarariwe na Amerika ndetse yasabye impande zombi gutegura umushinga w’amasezerano y’amahoro, uzongera ukamurikirwa i Washington DC.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yabwiye itangazamakuru ryo muri Amerika ko inzira u Rwanda na RDC byatangiye izaganisha ku mahoro arambye mu Karere.

Ati “Dufite amakuru meza ku Rwanda na RDC. Ndatekereza ko tugiye kubona amahoro n’u Rwanda na Congo, n’ibindi bihugu bike biri hafi. Kizaba ari ikintu cyiza. Mu by’ukuri twizeye ko bizatanga umusaruro.”

Kugeza ubu u Rwanda na RDC biri mu biganiro bigamije gushakira amahoro Akarere ariko by’umwihariko Uburasirazuba bwa RDC bihagarariwe n’abahuza barimo Amerika na Qatar ndetse n’abashyizweho na EAC na SADC.

Custom comment form

Amakuru Aheruka