sangiza abandi

U Rwanda na UNIDO basinyanye amasezerano  yo guteza imbere inganda

sangiza abandi

Guverinoma y’u Rwanda yagiranye amasezerano y’ubufatamye n’Ishami rya Loni rishinzwe iterambere ry’inganda (UNIDO), agamije guteza imbere inganda ndetse no kurwanya Ibiza bikomeye.

Aya masezerano yashyiriweho umukono i vienne muri Autriche,  kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Ugushyingo 2025, ku kicaro gikuru cy’uyu muryango . Ni umushinga  uzashyirwa mu bikorwa ku nkunga ya Pologne.

Ku ruhande rw’u Rwanda,  yasinywe na Ambasaderi Urujeni Bakuramutsa uhagarariye u Rwanda muri Loni no mu yindi miryango mpuzamahanga .

Ni mu gihe ku ruhande rwa UNIDO  yashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru,  Gerd Müller.

Pologne yo yari ihagarariwe na Ambassador Marek Szczygieł, uhagarariye iki gihugu muri UNIDO akaba yari anahagarariye Minisiteri y’Iterambere ry’Ubukungu n’Ikoranabuhanga.

Umuyobozi Mukuru wa NIDO, Gerd Müller, yashimye ko u Rwanda ruri gutera intambwe ifatika mu iterambere bityo bishimiye gufatanya.

Ati “ Uyu munsi gusinyana amasezerano birenze kugaragaza inyandiko ahubwo ni itangiriro ry’ubufatanye buhamye . Pologne ni umufatanyabikorwa wacu ,UNIDO ikaba izakora ibijyanye na tekiniki, naho u Rwanda rwo  ni ugukomeza gahunda ijyanye no kwigira n’Iterambere rirambye .”

Yakomeje agira ati “ Dufatanyije, tuzagera ku bisubizo bihamye biteza imbere ubuzima no kubaka  ahazaza heza .”

Uyu muyobozi avuga ko bimwe mu byo bazafatanya n’u Rwanda harimo ibijyanye kandi no kurwanya inkongi ku bufatanye n’Ishami rya Polisi ribishinzwe. 

Amb Bakuramutsa yashimangiye ko aya masezerano aganisha u Rwanda mu cyerekezo cya 2050 ,  igihugu cyihaye.       

Ati “ Aya  masezerano aragira uruhare rukomeye muri gahunda  y’icyerekezo u Rwanda rwihaye cya 2050  by’umwihariko  kubaka iterambere , guhangana ku isoko ndetse no kugira ubukungu bushingiye ku iterambere ry’inganda zitangiza ikirere.”

Yongeyeho ko  u Rwanda ruzarushaho guhangana n’ibiza ndetse no kubungabunga ubuziranenge bw’inganda.

Mu byo UNIDO igaragaza yakoze mu Rwanda, harimo ko kuva mu mwaka wa 1998-2003, yarugeneye inkunga y’amadolari y’Amerika asaga miliyoni zirindwi zakoreshejwe mu guteza imbere inganda nto n’iziciriritse, mu guteza imbere abagore ba rwiyemezamirimo mu kubaka ubushobozi.

UNIDO kandi  yarufashije mu kugabanya ubukene, mu iterambere ry’inganda no mu bikorwa by’ingufu no kubungabunga ibidukikije byatwaye nabwo amadolari asaga miliyoni zirindwi.

Photos:

[fluentform id="3"]