sangiza abandi

U Rwanda ni cyo gihugu mutagira uwo mukiburana – Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kurangwa n’ubumwe

sangiza abandi

Madamu Jeanette Kagame yabwiye urubyiruko rw’Abanyarwanda ko rutahisemo amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, ariko rwo baruvutsemo na rwo rubavukamo, arwibutsa ko ari cyo Gihugu cyonyine rutagira uwo bakiburana, bityo rugomba gusigasira ubumwe bwacyo.

Ni ubutumwa yagejeje ku rubyiruko rusaga 2000 rwaturutse mu turere twose tw’Igihugu, rwitabiriye Ihuriro Igihango cy’Urungano, ryabereye mu Intare Conference Arena, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 25 Mata 2025.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, atari iby’uyu munsi gusa, ahubwo bahorana umwanya ukomeye mu mateka y’u Rwanda n’Abanyarwanda.

Yakomeje ahumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agira ati “Impore”, ashimangira ko ari ijambo ribumbatiye byinshi mu Kinyarwanda, ndetse abashimira ko kwirenga kwabo byubatse umusingi w’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’u Rwanda.

Madamu Jeanette Kagame yabwiye urubyiruko ko rutahisemo amateka y’u Rwanda ariko rwaruvukiyemo na rwo rubavukamo.

Ati “Bana bacu, amateka yacu ntimwayahisemo ariko u Rwanda rwo mwaruvutsemo na rwo rubavukamo, ni cyo gihugu cyonyine dufite tutagira undi tukiburana.”

Yakomeje avuga ko mu myaka 31 ishize, Abanyarwanda babonye akamaro ko kubumbatira ubumwe n’ubudaheranwa, no guharanira ukuri igihe cyose hari ugamije ikibi, no guhoza Abanyarwanda n’u Rwanda imbere ya byose.

Yabwiye urubyiruko ko Ubuyobozi bw’Igihugu buzi neza ko rushoboye byinshi by’umwihariko kubasha kurwanya byinshi bivugirwa ku mbuga nkoranyambaga, ndetse na bamwe mu bihariye ijambo ku Rwanda.

Ati “N’ubwo bimeze bityo kandi hari aho umuntu agera aho akumva anabababariye. Uyu munsi nk’urubyiruko muzengurutswe n’amakuru menshi aturuka ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’abantu bumva barihaye ijambo.”

Yakomeje ati “Ubu hari abantu bigize impuguke ku Rwanda ku buryo buri wese abyuka yumva afite icyo aruvugaho byitwa ko agamije ineza y’Umunyarwanda, aka wa mugani ngo urusha nyina w’umwana imbabazi […] ubwo murumva icyo nashatse kuvuga.”

Madamu Jeanette Kagame yahaye umukoro urubyiruko wo guhitamo ibyo rwumva n’ibyo rukurikira kuri byinshi bivugirwa ku mbuga nkoranyambaga no kuzirikana impamvu ari ngombwa guharanira ko ukuri kw’amateka y’u Rwanda gukomeza kuzirikanwa.

Yarusabye kandi gukomeza kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside no kuyirwanya aho iri hose, ndetse no kugendana n’amahitamo Ubuyobozi bw’Igihugu bwahisemo y’Ubumwe n’Ubwiyunge no kuba abanyamurava no kurinda iby’amateka yigishije Abanyarwanda.

Custom comment form

Amakuru Aheruka