Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko u Rwanda rutazakuraho ingamba z’ubwirinzi mu gihe cyose hatarabonerwa igisubizo kirambye ku mutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni ibyo yagarutseho mu kiganiro yagejeje ku kanama ka Loni gashinzwe Umutekano ku Isi, yigaga ku bibazo by’umutekano muke uri muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yagaragaje ko u Rwanda nta ruhare rwagize mu kibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC, ndetse avuga ko ibyemezo birimo gufatira ibihano u Rwanda byatije umurindi Leta ya Congo mu kurushaho guhunga inshingano zayo.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ku ruhare rw’Abajenosideri ba FDLR bari mu Burasirazuba bwa Congo mu kurushaho kuba intandaro y’amakimbirane, ndetse avuga ko ikibazo cyabo cyakomeje kwirengagizwa n’amahanga.
Ati” Dusubiye inyuma intandaro y’aya makimbirane harimo no gukomeza gutiza umurindi umutwe w’itwaje intwaro w’abajenosideri wa FDLR, nubwo uzwiho ibikorwa by’ubwicanyi bushingiye ku moko, kwinjiza abana mu gisirikare, no guhungabanya umutekano w’u Rwanda no muri RDC, birababaje kubona imwe mu miryango mpuzamahanga ikomeza kwirengagiza kubaho kwawo.”
Minisitiri Nduhungirehe yakomoje ku gufatwa kwa bamwe mu Bayobozi ba FDLR baherutse gushyikirizwa u Rwanda barimo n’umusirikare mukuru, byerekana ubufatanye buri hagati ya Leta ya Congo na FDLR.
Yakomoje ku gutotezwa bikorerwa abavuga Ikinyarwanda batuye mu Burasirazuba bwa RDC, barimo abo mu bwoko bw’Abatutsi mu muri Kivu y’Amajyepfo mu bice bya Ituri, bifitanye isano n’Abakoloni bagabanyije imipaka, ndetse ibi bibazo bituma ibihumbi by’abantu bahungira mu bihugu byo mu Karere.
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko u Rwanda rutazi impamvu rushinjwa ibibazo bya Congo ariko ruzagumishaho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho mu gihe cyose ibi bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo bitarabonerwa igisubizo kirambye.
Ati” Ingamba z’ubwirinzi zashyizweho zizagumaho kugeza igihe hazafatwa ingamba zifatika z’igihe kirekire mu gukemura ikibazo cy’umutekano hafi y’umupaka uduhuza na RDC.”
Minisitiri Nduhungirehe yavuze kuri MONUSCO imaze imyaka irenga 25 ikorera mu Burasirazuba bwa RDC yashyizweho ngo irwanye imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR, ndetse ikaba yaratanzweho ama miliyari y’amadorari ya Amerika, ariko bitigeze bitanga igisubizo.
Avuga ko nubwo bimeze bityo u Rwanda rwizeye ko MONUSCO ishobora guhindura imikorere ikaba yagira uruhare mu gukemura ibibazo biteza umutekano muke, no gushyigikira inzira y’amahoro yemejwe n’inama ya EAC na SADC.
