Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko u Rwanda rufite ambasade zisaga 49 ku migabane yose y’Isi, ziganje mu bihugu biri mu nzira y’Amajyambere.
Ni ibyo yagarutseho kuri uyu wa kabiri, tariki ya 6 Gicurasi 2025, mu kiganiro yagezaga Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga n’Umutekano muri Sena.
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rufitanye umubano mwiza n’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere ku migabane yose y’Isi.
Ati” U Rwanda rufite Ambasade 49 ku Migabane yose y’Isi, kandi kimwe cya kabiri cyazo ziri mu Majyepfo y’Isi mu bihugu biri mu nzira y’Amajyambere.”
Yakomeje avuga ko U Rwanda rufite uruhare rukomeye mu guteza imbere ubufatanye n’ubumwe bw’Umugabane wa Afurika binyuze mu mishinga itandukanye yo guteza imbere ubumwe bw’umugabane wa Afurika.
Yakomeje avuga ko ubutwererane n’ibihugu by’Amajyepfo ari ingenzi mu ishyirwa mu bikorwa ry’ikirekerekezo cy’iterambere ry’u Rwanda bigendanye na gahunda y’igihugu y’iterambere NST2.
Minisitiri Amb. Nduhungirehe avuga ko avuga ko Afurika ifite GDP ya miliyari 30 z’amadorari ndetse u Rwanda rwifuza kugira uruhare mu mahirwe y’Ubukungu Afurika itanga.
Uretse ibi kandi Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ibyagezweho n’ikigo cya Rwanda Coperation Initiative cyashyizweho mu 2018, kigira uruhare mu guteza imbere ubutwererane bw’u Rwanda n’ibihugu biri mu nzira y’Amajyambere.
RCI itegura ingendoshuri, inama n’amahugurwa, ndetse kuva mu 2018 yasinye amasezerano y’ubufatanye agera kuri 16, ndetse yakira abashyitsi bagera ku 7602 baturutse mu bihugu 70.
Sibi gusa kuko hari n’imishinga y’ikoranabuhanga RCI yateguye yohereza muri Eswatini, Chad, Gunei na Kenya hakaba n’indi mishinga itatu igomba koherezwa muri Lesotho, Eswatini na Chad.
Mu mwaka wa 2023/2024, RCI yinjirije u Rwanda inyungu ya miliyari 597 binyuze mu bikorwa bitandukanye byayo.
Minisitiri Olivier Mduhungirehe avuga ko u Rwanda rwungukira mu butwererane mpuzamahanga mu kuba igicumbi cy’ubumenyi n’ubunararibonye mu nzego zirimo imiyoborere, ikoranabuhanga ndetse n’iyubakwa ry’igihugu.