Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangaje ko hakenewe miliyari 6.406 Frw azifashishwa mu gushyira mu bikorwa gahunda y’imyaka itanu yo kuvugurura ubuhinzi izwi nka PSTA 5.
Ni ibyagaragajwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kuri uyu wa Kane, tariki ya 20 Werurwe 2025, ubwo hamurikwaga ingengo y’imari ikenewe mu kongera umusaruro w’ibituruka ku buhinzi n’ubworozi, kongera amasoko n’umusaruro woherezwa mu mahanga no kwihaza mu biribwa mu baturage.
Muri gahunda ya PSTA 5 biteganyijwe ko ubuhinzi n’ubworozi buzatera imbere, bukagera ku kigero cya 6% buvuye kuri 2% buriho uyu munsi.
Mu bindi byitezweho kuzamuka ni uko amafaranga u Rwanda rwinjiza avuye ku byoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi azagera kuri miliyoni 1,540 Frw avuye kuri miliyoni 857 Frw.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuhinzi igaragaza ko hazahangwa imirimo ijyanye n’ubuhinzi igera kuri 614,000 ivuye kuri 400,000 iriho uyu munsi, ni mu gihe uruhare rw’abagore mu mwuga w’ubuhinzi ruzazamuka ruvuye kuri 70% rukagera ku 100%.
PSTA 5 igaragaza ko kwihaza mu biribwa bizazamuka bikagera ku kigero cya 88% bivuye kuri 79.6% biriho, ni mu gihe igwingira ry’abana rizagabanuka rikagera kuri 15% rivuye kuri 32.4%.
Ibindi byitezweho kuzamuka ni ikigero cy’ibiribwa bikungahaye mu ntungamubiri zose aho ibyo umuturage asabwa gufata bizagera kuri 8.0 bivuye kuri 5.5, ni mu gihe kurya indyo yuzuye byitezweho kuba 100% bivuye kuri 79.6%.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko kugira ngo ibi byose bigerweho hasabwa byibura miliyari 6,406.5 Frw.