sangiza abandi

U Rwanda rwafunguye ku mugaragaro Ambasade yarwo muri Pakistan

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yafunguye ku mugaragaro Ambasade y’u Rwanda mu Mujyi wa Islamabad muri Pakistan, ihagarariwe na Amb. Fatou Harerimana.

Ni umuhango wabaye ku wa Kabiri, tariki ya 23 Mata 2025, witabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe na Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ingendo zo mu Mazi wa Pakistan, Muhammad Junaid Anwar Chaudhry n’abandi badipolomate batandukanye.

U Rwanda rwafunguye Ambasade yarwo muri Pakistan mu 2024, hagamijwe kongera umubano n’ubutwererane n’ibihugu by’amahanga kuri ubu bibarirwa muri 49 ku migabane itanu yo ku Isi.

Iyi Ambasade izafasha mu gushimangira umubano w’ibihugu byombi ku nzego zirimo politiki, ubukungu ndetse n’ubucuruzi.

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda na Pakistan ari ibihugu bibiri bifite amahirwe menshi yo kurushaho guteza imbere ubukungu bwabyo, ndetse yongeraho ko hari imirimo igeze kure ikorwa mu kuzamura ubucuruzi hagati y’impande zombi.

Minisitiri Anwar Chaudhry yavuze ko ubucuruzi bukorwa hifashishijwe ingendo zo mu mazi bugira akamaro ku isoko mpuzamahanga, ashimangira ko u Rwanda ruri mu bihugu bifitemo amahirwe menshi, rushobora kuzajya rukoresha Icyambu cya Gwadar na Karachi kizajya kiruhuza n’isoko ryo mu Majyepfo na Aziya yo Hagati.

Pakistan iri mu bihugu bitumiza icyayi, ikawa na avoka byinshi mu Rwanda n’ibindi bikomoka ku buhinzi bifite agaciro ka miliyoni 24$ ku mwaka, ni mu gihe u Rwanda rwo rutumiza muri iki gihugu, umuceri, ibikoresho by’ubuvuzi, iby’ikoranabuhanga n’ibindi bifite agaciro ka miliyoni 100$ ku mwaka.

Custom comment form

Amakuru Aheruka