sangiza abandi

U Rwanda rwagaragaje inyungu za Canada muri RDC mu kurufatira ibihano

sangiza abandi

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko ibihano bidashobora gukemura ikibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo nyuma y’uko Canada itangaje ko yafatiye u Rwanda ibihano irushinja gufasha umutwe wa M23 uri mu Burasirazuba bwa Congo.

Tariki ya 3 Werurwe nibwo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Canada yatangaje ko yahagaritse ubufatanye mu bikorwa by’ubucuruzi yari ifitanye n’u Rwanda, iruharabika ndetse irushinja gufasha umutwe wa M23 mu Burasirazuba bwa Congo.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yagaragaje ko uruhande rwa Canada ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC ruteye isoni.

Ndetse bongeraho ko Canada itavuga ko gishyize imbaraga mu gushyigikiye ibiganiro byo kugarura amahoro mu gihe ikigereka amakosa yose ku Rwanda, ndetse ikananirwa kubaza Guverinoma ya RDC impamvu yica abantu bayo.

U Rwanda rugaragaza ko ibi bigendana no kuba igisirikare cya Congo FARDC n’imitwe y’iterabwoba bikorana irimo FDLR, Wazalendo, bahora batera ibisasu ndetse bica abo mu bwoko bwa Banyamulenge batuye muri Kivu y’Amajyepfo.

Ambasaderi w’u Rwanda mu kanama ka Loni, Ereneste Rwamucyo yatangaje ko Canada yafatiye u Rwanda ibihano kubera inyungu ifite mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri RDC.

Ndetse agaragaza ko ubwo iyi myanzuro yafatwaga muri Canada harimo habera inama Mpuzamahanga yo kubyaza umusaruro ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya PDAC 2025, yanitabiriwe na Minisitiri ubushinzwe wa RDC, Kizito Pakabomba.

U Rwanda ruvuga ko ruzakomeza gukurikiza inzira y’ibiganiro byo kugarura amahoro yashyizwe na Afurika Yunze Ubumwe, ariko ibyo bigakorwa u Rwanda rubungabunga umutekano warwo n’abaturage barwo.

Custom comment form