sangiza abandi

U Rwanda rwakiriye indi nkunga y’u Budage ingana na miliyari 30Frw azifashishwa mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe

sangiza abandi

U Rwanda n’u Budage byasinye amasezerano y’inkunga ya miliyoni 20.97 z’Amayero (miliyari 30 Frw), azashorwa mu mishinga yo gushyira mu ngiro ibikorwa bijyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Ni amasezerano yashyizweho umukono ku wa 18 Ukuboza 2024, hagati ya leta y’u Rwanda na Banki y’Iterambere y’u Budage.

Iyi nkunga ikurikira iya miliyoni 20 z’Amayero nayo yatanzwe mu gihe cyashize, ikaba izakoreshwa mu mishinga yo kurengera ibidukikije mu mijyi y’uturere twa Rwamagana, Nyagatare, Muhanga, Huye na Rusizi.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa yagaragaje ko izafasha mu kurengera ibidukikije n’ubuzima bw’abatuye mu bice bikunze kugirwaho ingaruka n’imihindagurikire y’ikirere.

Ati” Hagiye harebwa ibice by’umujyi bifite ibyago byo kugirwaho ingaruka n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe. Imwe mu mishinga igomba gukorwa muri uyu mushinga harimo gusana ibishanga, kuvugurura uburyo bwo guhangana n’imyuzure hagamijwe iterambere n’imibereho myiza n’ubukungu.”

U Budage bwagaragaje ko ibikorwa u Rwanda rukora binyuze mu nkunga ruhabwa bigira akamaro mu iterambere ry’abaturage nkuko bigarukwaho na Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Heike Uta Dettmann.

U Rwanda rwashyizeho gahunda yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere binyuze mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere (Nationally Determined Contributions- NDCs), izaba yashyizwe mu bikorwa mu 2030, ikazatwara ingengo y’imari ingana na miliyari 11$.

REMA ihamya ko iyi nkunga izafasha mu kuziba icyuho kiri muri gahunda yo gushyira mu bikorwa iyi gahunda yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kurengera byuzuye ibidukikije.

Kugeza ubu u Budage bumaze gusinya amasezerano y’inkunga ruha u Rwanda ingana na miliyari miliyoni 260 z’Amayero.

Custom comment form