sangiza abandi

U Rwanda rwanyuzwe n’imyanzuro yafatiwe mu nama yahuje EAC na SADC; RDC yo izava ku izima?

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rwanyuzwe n’imyanzuro yafatiwe mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, n’uwa Afurika y’Amajyepfo, SADC, byiga ku gushakira umuti ibibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC.

Iyi nama yabereye i Dar es Salaam muri Tanzania, ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Gashyantare 2025.

Mu myanzuro yayifatiwemo harimo ko guha umwanya M23 mu biganiro bya Luanda/Nairobi byo gukemura ikibazo cy’umutekano muke muri RDC no gusenya Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Minisitiri Nduhungirehe yatangarije RBA ko u Rwanda rwishimiye imyanzuro yafatiwe mu nama y’amateka y’abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC.

Imyanzuro yafashwe iteganya ko mu minsi itanu abagaba bakuru b’ingabo muri EAC na SADC bazasuzuma uko ishyirwa mu bikorwa.

Yakomeje ati “Icya kabiri ni ugusubukura ibiganiro bitaziguye n’imitwe itandukanye iri mu Burasirazuba bwa RDC cyane cyane Umutwe wa M23.’’

Inama y’abakuru b’ibihugu yemeje ko ibiganiro bya Luanda na Nairobi byahujwe bigirwa ikiganiro kimwe ndetse hazongerwa abahuza mu gukemura ikibazo cya RDC.
RDC izava ku izima?

Mu bihe bitandukanye Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, yanyuranyije n’ibikubiye mu masezerano ahuriweho n’impande zirebwa n’ikibazo.

Urugero rwa hafi ni aya tariki ya 25 Ugushyingo 2024 yashyizweho umukono n’ibihugu bitatu yo kurandura Umutwe wa FDLR. Aya abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC bongeye gusaba ko ishyirwa mu bikorwa ryayo ryihutishwa.

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko impungenge z’u Rwanda kuva kera ari uko hari amasezerano menshi yashyizweho umukono ariko akaba amasigaracyicaro kuri Guverinoma ya RDC.

Yavuze ko mu myanzuro yafashwe n’abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC, yanitabiriwe na Perezida Tshisekedi wakoresheje ikoranabuhanga, u Rwanda rwasabye ko imikorere ihinduka mu kubahiriza amasezerano.

Minisitiri Nduhungirehe ati “Turizera ko noneho n’abagaba bakuru b’ingabo za EAC na SADC bazahura mu minsi itanu kugira ngo badufashe, bafashe na RDC kugira ngo ishyire mu bikorwa ibyo yiyemeje.’’

Yashimangiye ko nibura Guverinoma ya RDC ishobora guhatirwa kugira ibyo ikora binyuze mu biganiro bishya bya SADC na EAC cyangwa kuyishyira ku gitutu ngo izubahirize ibiganiro bya Luanda na Nairobi.

Yakomeje ati “Hari inama y’abakuru b’ibihugu izaba mu minsi 30, turizera ko hari ikizagerwaho. Ni ngombwa ko Guverinoma ya Congo ishaka amahoro kandi mu buryo bwa politiki.’’
U Rwanda rusanga igisubizo gikwiye ku bibazo bya RDC gikwiye kuba mu nzira ya politiki aho guhangana.

Minisitiri Nduhungirehe yatanze urugero aho Perezida Tshisekedi yafashe icyemezo cyo kwirukana Ingabo za EAC, akazisimbuza iza SADC mu gihugu cye n’uko zari mu mugambi wo gutera u Rwanda hashingiwe ku bimenyetso byagaragaye i Goma ahasanzwe intwaro za rutura zari mu bilometero bitanu mu mugambi wo kurasa ku Rwanda ndetse byemejwe n’abasirikare ba FARDC bafatiwe ku rugamba.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko imikoranire ya EAC na SADC itanga icyizere cy’igihe kirekire.

Ati “Turizera ko ubwo twese dushaka igisubizo kuri iki kibazo harimo n’ibiganiro bitaziguye hagati ya M23 na Guverinoma ya RDC, tuzumva twese inyungu dufite mu gukemura ikibazo mu buryo bwa rusange.”

Imyanzuro yafashwe mu nama ya EAC na SADC yemejwe n’abakuru b’ibihugu na RDC ntiyayirwanyije cyangwa iyihakane.

Custom comment form

Amakuru Aheruka