sangiza abandi

U Rwanda rwanze gucunaguzwa, ruhagarika imikoranire n’u Bubiligi

sangiza abandi

Guverinoma y’u Rwanda yahagaritse imikoranire n’u Bubiligi mu bikorwa by’iterambere nyuma y’uko bigaragaye ko iki gihugu gikomeje imikoranire na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu icengezamatwara rigamije kwangisha u Rwanda amahanga n’abaterankunga barwo.

Ni icyemezo cyatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 18 Gashyantare 2025.

U Rwanda rwagaragaje ko mu gihe umuryango mpuzamahanga uhamagarirwa gushyigikira ibiganiro bigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC, nk’uko byemejwe na Afurika Yunze Ubumwe n’inama ya EAC na SADC, u Bubiligi bwo bwahisemo kubogamira ku ruhande rwa RDC, aho ruri gukorana n’iki gihugu mu bukangurambaga bugamije guhungabanya ibikorwa by’iterambere by’u Rwanda ndetse no kurwangisha abaterankunga barwo.

Itangazo ryashyizwe hanze rivuga ko “U Bubiligi bwafashe icyemezo cya politiki cyo guhitamo uruhande rubogamiyeho muri aya makimbirane, kandi ni uburenganzira bwarwo, ariko kuzana politiki mu iterambere ntabwo bisobanutse. Nta gihugu cyo mu Karere gikwiye guhungabanyirizwa ibikorwa by’iterambere kugira ngo kigere ku ntego runaka.”

U Rwanda rwagaragaje ko kuba rwafatirwa ibihano byasa no kwivanga kw’amahanga no gukoma mu nkokora urugendo rwo gukemura ikibazo ruyobowe na Afurika ubwayo, byanatuma kubona igisubizo bigorana.

Itangazo rikomeza riti “Ingamba nk’izi ntacyo zatanze mu bihe byashize usibye gukongeza ubukana bw’ibibazo, bigakomeza gushakirwa ibisubizo mu gihe kiri imbere.’’

Rwavuze ko imyitwarire nk’iyi y’u Bubiligi idakwiye gutuma hakomeza kubaho imikoranire mu iterambere bityo “U Rwanda ruhagaritse amasezerano y’imikoranire ihuriweho mu gihe gisigaye ku yasinywe mu 2024-2029.’’

U Rwanda rwavuze ko rutazacishwa bugufi cyangwa ruhatirwe gukerensa umutekano warwo kuko intego rwihaye ari ukurinda umupaka ndetse no guharanira gushyira iherezo kuri politiki yimakaza irondabwoko mu Karere.

Itangazo rigaragaza ko “U Rwanda rukeneye amahoro n’igisubizo kirambye. Nta we ukwiye gukomeza kwihanganira ukwisubiramo kw’intambara ziterwa no gutsindwa kwa Guverinoma ya RDC n’umuryango mpuzamahanga buri gihe, ndetse no gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje byo gusenya Umutwe w’Iterabwoba, FDLR, no kurinda uburenganzira bw’abasivili.’’

U Rwanda rwibukije ko imikoranire ikwiye kubakira ku bwubahane ndetse rwo rusanga kubaha ibyemezo bya AU, EAC na SADC ari byo bikwiye.

U Bubiligi bumaze iminsi butabanye neza n’u Rwanda nyuma yo kwanga kwakira Ambasaderi Vincent Karega rwohereje muri icyo gihugu muri Werurwe 2023.

Mu minsi ishize, Ikipe ya Soudal – Quick-Step yo mu Bubiligi yatangaje ko itazitabira Tour du Rwanda 2025, ivuga ko itizeye umutekano w’u Rwanda bitewe n’intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC.

Mu kiganiro aheruka kugira na Jeune Afrique, Perezida Kagame yavuze ko u Bubiligi buri mu bihugu bya nyirabayazana ku bibazo byo mu Karere.

Yagize ati “Buri gihe numva ibihugu nk’u Bubiligi bivuga ku Rwanda, birusabira ibihano. Aba bagize igice kinini cy’amateka yacu, na bo bari mu bagize ikibazo.’’

Custom comment form