sangiza abandi

U Rwanda rwasabye u Bwongereza kudakomeza kubera Abajenosideri ijuru rito

sangiza abandi

Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza yasabye iki gihugu guhagarika kubera ijuru rito Abajenosideri bagicumbitsemo ahubwo bugashyira imbaraga mu gushyigikira ibiganiro bigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC no kugeza imbere y’ubutabera abakoze Jenoside bose bidegembya.

Ku wa 18 Gashyantare 2025, Ibiro bya Guverinoma y’u Bwongereza bishinzwe Ububanyi n’Amahanga, n’Iterambere, FCDO, byatumijeho Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye, bimusaba ibisobanuro ku birego bishinja u Rwanda kurwanira ku butaka bwa RDC, no gufata igice kimwe.

Nyuma y’uko guhamagazwa, Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza yashyize hanze itangazo ribusaba guhagarika kubera ijuru rito abajenosideri na FDLR, ahubwo bugashyira imbaraga mu biganiro bigamije gukemura ibibazo by’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC.

Ambasade y’u Rwanda yagaragaje ko FDLR itagizwe n’abari mu zabukuru gusa, ahubwo uyu mutwe wakomeje kugenda wiyubaka, ushaka intwaro ndetse wongera abarwanyi ubifashijwemo na Leta ya Congo, ndetse ko ibibi ukora bitari ukurwana intambara gusa ahubwo ari no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside yo gutsemba ubwoko bw’Abatutsi, ari na yo yateje umwiryane n’ihohotera ry’uburenganzira bwa muntu mu myaka 30 ishize.

Yerekana ko imbarutso yo kwegura umutwe kw’imirwano mu Burasirazuba, ari ukuba Perezida wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi, yararirukanye ingabo zishinzwe kugarura amahoro z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EACRF, ahitamo gukorana n’Ingabo za SAMIRDC, zitakoze ubutumwa bwo kugarura amahoro ahubwo zagiye mu ntambara yo kurwanya Umutwe wa M23.

Itangazo rikomeza rigaragaza ko imikoranire y’Ingabo za RDC, FARDC n’iza SAMIDRC, ingabo zirenga ibihumbi 10 z’u Burundi n’imitwe y’itwaje intwaro nka FDLR, Wazalendo n’Abacanshuro b’Abanyaburayi itari igamije kugarura amahoro ahubwo yari igamije kwica Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, ari na bo bagize M23, ndetse no gushyira iterabwoba ku Rwanda.

Ibi byiyongeraho ko Ingabo za Loni zimaze imyaka irenga 20 mu Burasirazuba bwa RDC, zagiye zijyanywe no gusenya FDLR, ubu ari zo zirwanya Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, ndetse muri icyo gihe cyose uyu Mutwe w’Iterabwoba waragutse, wunguka abarwanyi n’intwaro.

Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza igaragaza ko Igihugu cyashyize imbaraga mu kubaka ubushobozi bwo kurinda umutekano w’abaturage bacyo, no kubungabunga amahoro mu Karere, mu gihe RDC yo ishyize imbere kuzenguruka amahanga isabira ibihano u Rwanda, ibyo igaragaza ko bidashobora kugira uruhare mu kugarura amahoro.

Nyuma y’imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe, u Bwongereza buracyacumbikiye Abajenosideri bagera muri batandatu, ndetse batunzwe n’iki gihugu mu gihe ibindi byo ku Mugabane w’u Burayi byagerageje gucyura abakoze Jenoside cyangwa kugaragaza umuhate wo kubikora.

Bamwe mu bajenosideri bari mu Bwongereza barimo Vincent Bajinya, Célestin Ugirashebuja, Charles Munyaneza, Emmanuel Nteziryayo ndetse na Célestin Mutabaruka.

Ambasade y’u Rwanda mu Bwami bw’u Bwongereza igaragaza ko yasabye u Bwongereza gushyira imbaraga mu gushyigikira igitekerezo cya Afurika Yunze Ubumwe, EAC na SADC cyo gukurikiza inzira y’ibiganiro mu gukemura ikibazo cya FDLR no kugarura amahoro mu Karere.

Custom comment form