sangiza abandi

U Rwanda rwashimiye Papa Francis wanze guhishira uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu mateka y’u Rwanda

sangiza abandi

Kuri uyu wa gatandatu, Kiliziya Gatolika ku Isi yose iri gusezera kuri Nyirubutungane Papa Francis witabye Imana tariki ya 21 Mata 2025.

U Rwanda rumusigaranyeho urwibutso rukomeye, kuko niwe Mushumba wa Kiliziya Gatolika wemeye uruhare rwa Kiliziya n’abihaye Imana mu mateka akomeye ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Mu ruzinduko Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bagiriye I Vatican ku wa 20 Werurwe 2017, Papa Francis yemeye ndetse asabira imbabazi Kiliziya Gatolika mu izina rya Vatikani ndetse aca bugufi yifatanya mu kababaro n’abacitse ku icumu.

Mu butumwa Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene yacishije kuri X bushimira Papa Francis, yagaragaje uruhare rw’imbabazi uyu Mushumba yasabye mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Kiliziya Gatolika.

Yavuze ko zatumye “bwa mbere” uruhare rw’abapadiri, abafurere, n’ababikira muri Jenoside yakorewe Abatutsi ruvugwa ku buryo bweruye, yatumye ipfobya n’ihakana rya jenoside muri Kiliziya ryamaganwa, ndetse n’ubutabera ku byaha byakozwe n’abihaye Imana bivugwa nta nkomyi y’urwego ruyobora Kiliziya, ndetse abakoze ibyaha barabihanirwa.

MINUBUMWE igaragaza ko Kiliziya n’ibigo by’abihaye Imana birenga 100 byiciwemo Abatutsi mu 1994, ndetse n’umubare munini w’aba padiri, abafurere n’ababikiri bahamijwe ibyaha bya Jenoside haba mu nkiko z’amahanga n’iz’u Rwanda, abandi baracyakurikiranwa.

Bagaragaza Kandi ko kuva mu 1994, hari bamwe mu basenyeri, abapadiri, abafurere n’ababikira bareruye bakagoreka amateka ndetse bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bigisha ingengabitekerezo ya Jenoside ku mugaragaro na rwihishwa.

Hari kandi abapadiri bagera kuri 29 b’i Goma bandikiye ibaruwa ndende Papa Jean Paul II, bapfobya Jenoside muri aba harimo n’abapadiri b’abazungu.

Minisitiri Bizimana yashimye Papa Francis wanze guhishira uku kuri, ati” guhisha uruhare ruremereye gutya warabyanze, utashye usize uvuze ukuri, uruhukire mu mahoro.”

Umuhango wo gushyingura Papa Francis uri kubera i Vatican muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Mary Major, witabiriwe n’abakuru b’ibihugu n’abandi bantu baturutse mu mpande zitandukanye z’Isi, barimo na Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda.

Custom comment form

Amakuru Aheruka