sangiza abandi

U Rwanda rwashimye M23 yakuye ingabo muri Walikale na FARDC yahagaritse ubushotoranyi

sangiza abandi

U Rwanda rwatangaje ko rwishimiye icyemezo cya M23 cyo kuva mu Mujyi wa Walikale mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yari iherutse gufata ndetse no kuba Leta ya RDC yavuze ko ibikorwa by’Ingabo zayo, FARDC na Wazalendo bigiye guhagarara muri ako gace.

Iri tangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda kuri iki Cyumweru, tariki ya 23 Werurwe 2025.

Muri iri tangazo u Rwanda rwavuze ko rwakiriye neza itangazo rya M23 ryo gukura ingabo zayo muri Walikale no kuba igisirikare cya RDC cyemeye guhagarika ibikorwa byose byo kwibasira abaturage muri ako gace.

Rigira riti “U Rwanda rwishimiye itangazo rya M23 ryo gukura ingabo zayo muri Walikale mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa byo kugarura amahoro biri gukorwa ndetse no gutangaza kwa RDC ko ibikorwa byose byo kwibasira bikorwa na FARDC na Wazalendo bizahagarara.”

U Rwanda rwongeyeho ko rushishikajwe no gukurikira inzira yo kugarura amahoro binyuze mu biganiro byemejwe n’inama y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC n’uwa Afurika y’Amajyepfo, SADC.

Itangazo ryakomeje riti “U Rwanda rwiyemeje gukorana n’impande zose kugira ngo rwubahirize ibyo rwiyemeje, cyane cyane mu byavuye mu nama ihuriweho ya EAC-SADC hamwe n’ibindi bikorwa bitegura inzira iganisha ku gukemura ibibazo bya politiki n’umutekano urambye mu Karere.”

U Rwanda rwatangaje ibi nyuma y’amasaha make M23 ifashe umwanzuro wo kwimura ingabo zayo zikava mu Gace ka Walikale n’inkengero zayo zari zimaze iminsi itatu zigaruriye.

M23 yasobanuye ko yavanye abarwanyi bayo muri Walikale mu rwego rwo gushyigikira ibiganiro bigamije amahoro biteganyijwe hagati y’uwo mutwe na Leta ya RDC nk’uko byemejwe n’inama ya EAC-SADC.

Nyuma yaho Igisirikare cya Congo cyatangaje ko cyishimiye ko AFC/M23 yavuye muri Walikale, ndetse Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Wagner Kayikwamba, yemeza ko Leta ya Congo izahurira ku meza y’ibiganiro na AFC/M23.

Custom comment form