sangiza abandi

U Rwanda rwatangije ikoreshwa rya interineti ya 5G

sangiza abandi

MTN Rwanda yatangije ikoreshwa rya interineti ya 5G mu gihugu, aho kuri ubu yamaze kugera mu nyubako ya Kigali Heights na Kigali Convention Centre.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Monzel Ali, yavuze ko iyi ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo kugeza interineti yihuta ku Banyarwanda bose.

Mu byumweru biri imbere, MTN Rwanda izakomeza kongera imiyoboro ya 5G mu bice bitandukanye bya Kigali ndetse no mu ntara zose z’Igihugu.

Gahunda yo gushyiraho ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ku buryo bwihuse izafasha mu kongera ubukungu, guteza imbere uburezi n’ubuvuzi ndetse no gukomeza kubaka igihugu gikoresha ikoranabuhanga mu buryo burambye.

Mu 2020 ni bwo MTN yatangiye gutekereza uburyo bwo kuvugurura imiyoboro yayo hagamijwe gushyiraho ikoranabuhanga rishya rya 5G na 6G ndetse mu 2023, u Rwanda rwasinye amasezerano na Sosiyete yo mu Bushinwa agamije kubaka ibikorwaremezo bikenewe ngo rigerweho.

Interineti ya 5G yageze mu Rwanda ihasanga 4G na yo yiyongereye mu buryo bugaragara mu gihugu.

Mu gihembwe cya mbere cya 2024, MTN Rwanda yagaragaje ko abakiriya bayo ba 4G bageze kuri miliyoni 2.3, kandi ko abayikoresha bagaragaje izamuka rya 414.7% ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2023.

Custom comment form

Amakuru Aheruka