Inama y’Abaminisitiri yashimangiye icyemezo cy’u Rwanda cyo kuva burundu mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (ECCAS), ivuga ko wakoreshejwe nabi n’ibihugu bimwe mu nyungu zabyo bwite.
Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Kamena 2025, Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye impamvu z’ingenzi zatumye ifata umwanzuro wo kuva muri muri ECCAS, harimo kuba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yarakoresheje ubuyobozi bwayo muri ECCAS (Gashyantare 2023 – Gashyantare 2024) mu buryo bwibasira u Rwanda, bunyuranyije n’amahame n’amategeko y’uwo Muryango.
Guverinoma y’ u Rwanda yatangaje ko yatanze ibimenyetso bihagije kuri ibyo bikorwa bibi ariko nta cyakozwe n’ibindi bihugu bigize ECCAS ngo bibihagarike. Yagaragaje ko imikorere nk’iyo yangiza isura y’u Rwanda kandi ikaba yarakomeje no mu gihe cy’ubuyobozi bwasimbuye RDC muri uwo Muryango.
Mu bindi byashingiweho, Guverinoma y’u Rwanda yibukije ko intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC yatangiye mbere y’uko icyo gihugu gifata ubuyobozi bwa ECCAS, bityo idakwiye kuba urwitwazo rwo gufata ibyemezo bihungabanya u Rwanda.
U Rwanda ruvuga ko iyo ntambara yatangijwe na RDC ubwo yagabaga ibitero ku baturage bayo mu mpera za 2021, kandi ko yananiwe guhangana n’imitwe y’inyeshyamba irenga 200, harimo n’iyambukiranya imipaka.
Ikindi cyashingiweho ni ukwirengagiza kwa RDC imyanzuro y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano ku Isi, irimo n’umwanzuro wa 2773 ushinja icyo gihugu gushyigikira Umutwe wa FDLR, ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje kandi ko ibikorwa bya gisirikare bya RDC ifatanyije na FDLR, birimo n’ibitero byambukiranya umupaka byakorewe ku butaka bw’u Rwanda, kimwe n’amagambo ya Perezida Félix Tshisekedi wiyemerera ko ashaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, bihabanye n’amasezerano ya ECCAS agenga imibanire myiza y’ibihugu by’ibinyamuryango.
U Rwanda rwasabye ko uburenganzira bw’ibihugu byose bigize ECCAS bwubahirizwa mu buryo bungana, nta vangura kandi rusaba RDC kwita ku bibazo by’imbere mu gihugu aho gushaka kwitwaza ibindi bihugu.
Nubwo rutakiri umunyamuryango wa ECCAS, u Rwanda rwatangaje ko ruzakomeza uruhare rwarwo mu nzira z’amahoro zishyigikiwe na Afurika, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Qatar, mu guharanira amahoro kugera ku mahoro arambye mu Karere.

